00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania irashaka kuvanaho umusoro kuri telefoni zigezweho

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 11 Kamena 2021 saa 09:28
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi wa Tanzania, Dr Mwigulu Nchemba, yatangaje ko Guverinoma iri gusuzuma uburyo umusoro ku nyungu wakurwaho kuri za telefoni zigezweho n’ibindi bikoresho nka tablets na modem byifashishwa mu itumanaho.

Intego ni ugufasha icyo gihugu kugera ku muhigo cyihaye w’uko mu 2025 abaturage 80 % bazaba bakoresha internet.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Mwigulu Nchemba, yavuze ko urwego rw’itumanaho mu ikoranabuhanga rufatiye igihugu runini no mu bukungu, nkuko The Citizen yabitangaje.

Kugeza ubu ikoreshwa rya internet muri Tanzania riri ku kigero cya 46 %, Nchemba akaba asanga ahanini biterwa no guhenda kw’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo na za telefoni zigezweho.

Tanzania irateganya kuvanaho imisoro ku nyungu kuri telefoni zigezweho

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .