00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete z’indege zihagazeho ku Isi mu 2021

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 25 Nyakanga 2021 saa 09:48
Yasuwe :
0 0

Kuva aho icyorezo cya Covid-19 cyadukiye mu mpera za 2019, ibikorwa byinshi byagiye bihagarara kugeza ku ngendo zaba izo mu mazi, ku butaka no mu kirere.

Nubwo ibintu bitaramera neza, hari ibyatangiye kugenda bisubukura gahoro gahoro birimo n’ingendo z’indege zasaga n’izahagaze.

Ikigo Airline Ratings kibinyujije ku rubuga rwacyo, cyagaragaje urutonde rwa sosiyete z’indege zihagaze neza muri iki gihe hashingiwe ku mutekano wazo, ubuhamya abagenzi batanga, ubuziranenge bw’indege zikoresha ndetse uyu mwaka hanongewemo uburyo zikoresha mu gukumira icyorezo cya Covid-19 mu rwego rwo guha amahitamo abagenzi bifuza gusubukura ingendo zabo bogoga ikirere.

Kuri iyi nshuro Sosiyete ya Qatar Airways ni yo yaje ku isonga yigaranzuye iya Air New Zealand imaze kubona igihembo cya sosiyete nziza y’indege inshuro esheshatu mu myaka itandukanye. Muri uyu mwaka Air New Zealand yaje ku mwanya wa kabiri.

Qatar Airways iherutse gusinyana amasezerano y’imikoranire na RwandAir yo mu Rwanda, agamije kurushaho kunoza no guteza imbere serivisi zihabwa abakiliya.

Umwanditsi mukuru wa AirlineRatings.com, Geoffrey Thomas yavuze ko Qatar Airways kuza imbere ibikesha uburyo yagerageje gushaka ibisubizo mu kwirinda ko abakiliya bayo bakwandura icyorezo cya Covid-19 mu gihe bari mu rugendo.

Ku mwanya wa gatatu hariho Singapore Airlines yanaherukaga gutsindira igihembo cy’umwanya wa mbere mu mwaka wa 2019 aho ikurikirwa na Qantas Airways yo muri Australia ku mwanya wa kane na Emirates ifite icyicaro mu mujyi wa Dubai ku mwanya wa Gatanu.

Cathay Pacific yo muri Hong Kong ni yo iza ku mwanya wa gatandatu igakurikirwa na Virgin Atlantic ku wa karindwi naho ku mwanya wa munani hakaba United Airlines yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari nayo yo muri icyo gihugu cy’igihangange yaje hafi kuri uru rutonde.

EVA Air yo muri Taiwan yaje ku mwanya wa cyenda naho ku wa cumi haza British Airways ikanaba iya kabiri yo mu Bwongereza yaje mu icumi za mbere nyuma ya Virgin Atlantic iri ku mwanya wa karindwi.

Uru rutonde kandi ruriho zindi sosiyete z’indege nka Lufthansa yo mu Budage, ANA yo mu Buyapani, Finnair yo muri Finland, Japan Air Lines na KLM yo mu Buholandi.

Sosiyete eshanu ziri mu myanya isoza uru rutonde rutagaragaraho n’imwe yo muri Afurika ni Hawaiian Airlines, Alaska Airlines zombi zo muri Amerika, Virgin Australia, Delta Airlines nayo yo muri Leta Zunze ubumwe za Amerika na Etihad Airways yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu iza ku mwanya wa 20.

Qatar Airways niyo sosiyete y'indege yaje ku isonga muri uyu mwaka

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .