00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sosiyete Nyarwanda yatsindiye miliyoni 150 Frw mu marushanwa mpuzamahanga

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Kanama 2021 saa 02:43
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Nyarwanda ikora imbuga za internet na application za telefoni, Kitech, yatsindiye ibihumbi 150$ (hafi miliyoni 150 Frw) mu marushanwa ategurwa n’Ikigo mpuzamahanga cy’ikoranabuhanga, Global Startup Ecosystem (GSE).

Ni amarushanwa Kitech yari ihanganiyemo n’izindi sosiyete zo hirya no hino ku Isi zitanga serivisi z’ikoranabuhanga ariko zitarakomera. Harimo izo mu Buhinde, Nigeria, Ghana n’ahandi.

Buri mwaka GSE itoranya imishinga y’ikoranabuhanga ibarirwa mu bihumbi imaze igihe gito ikayiha amahugurwa n’ubufasha mu ngeri zitandukanye hagamijwe kuyifasha kwiyubaka igakura kurushaho.

Kitch yatoranyijwe mu 2021 yahawe miliyoni 150 Frw ndetse yemererwa kugera kuri serivisi z’ibigo bikomeye mu ikoranabuhanga rya mudasobwa birimo IBM (IBM Cloud),DigitalOceans, Amazon (AWS),Google ( Google Cloud) na SendGrid byo muri Amerika. Byose bizajya biyifasha kubona ububiko bwo kuri internet.

Niyonsaba Fridolin watangije Kitech mu 2016, yabwiye New Times ko ayo mahirwe babonye azabafasha kwagura umushinga wabo.

Ati “Ubu mfite umwanya [ububiko] w’ubuntu kandi nshobora kwakira imishinga myinshi ishoboka, ibintu bizamfasha kwagura umushinga wanjye ariko na none abakiliya banjye mbaha ibinoze.”

Niyonsaba yatangije Kitech aretse akazi yari afite muri hoteli. Yize ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’ubuhinzi muri Kaminuza y’u Rwanda, nyuma ajya kwihugura no mu bijyanye n’iyamamazabikorwa kugira ngo arusheho kunoza imikoranire hagati ya sosiyete ye n’abayigana.

Ubu afite imikoranire n’imiryango itandukanye ifasha abahinzi barenga ibihumbi umunani gusobanukirwa iby’ibanze mu kazi bakora birimo nko gutera no gusarura ndetse bakabaza ibyo badasobanukirwa babinyujije ku rubuga bakabona ibisubizo mu gihe kitarambiranye.

Imikoranire ye na GSE yitezweho kuzamura ibikorwa bye bikava imbere mu gihugu bigahangana ku rwego mpuzamahanga.

Niyonsaba Fridolin watangije Kitech mu 2016 yatangaje ko ayo mahirwe babonye azabafasha kwagura umushinga wabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .