00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rolls-Royce ntizongera gukora imodoka zikoresha ibikomoka kuri Peteroli nyuma ya 2030

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 30 Nzeri 2021 saa 04:56
Yasuwe :
0 0

Uruganda rwo mu Bwongereza rukora imodoka zihenze cyane, Rolls-Royce, rwatangaje ko rutazongera gukora imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli nyuma ya 2030.

Torsten Müller-Ötvös, Umuyobozi w’Uruganda wa Rolls-Royce, yatangaje ko mu myaka irindwi rutazaba rugikora imodoka zikoresha ibikomoka kuri Peteroli ahubwo ruzaba rukora gusa izifashisha umuriro w’amashanyarazi.

Uyu muyobozi yaboneyeho gutangaza ko uru ruganda ruzashyira hanze imodoka yarwo ya mbere ikoresha amashanyarazi mu 2023.

Ubusanzwe imodoka nyinshi za Rolls-Royce ziba zikoresha amashanyarazi n’ibikomoka kuri peteroli icyarimwe (hybrid vehicles), ibintu uru ruganda rwakomoye kuri BMW yo mu Budage yaruguze mu 1998 irukuye mu maboko ya Volkswagen AG.

Gusa BMW yo ntiyigeze ivuga igihe ntarengwa izarekeraho gukora no gucuruza imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli, ahubwo iherutse gutangaza ko kugira ngo igume guhaza isoko ryayo izakora imodoka zikoresha uburyo bwose yaba amashanyarazi gusa, izikoresha ibikomoka kuri peteroli n’izikoresha uburyo bwombi.

Uruganda rwa Rolls-Royce rukunda kugira umwihariko no gukora imodoka zihagazeho aho inyinshi ziba zifite moteri ifite ibitembo 12 bikoze mu nyuguti ya ‘V’ ari zo bita V 12.

Ibyo kuba mu 2030 ruzaba rugurisha gusa imodoka zikoresha amashanyarazi bijyanye na gahunda Isi igezeho muri iki gihe yo kurengera ibidukikije hagabanywa imyotsi yangiza ikirere.

Mu 2011 uru ruganda rwigeze gushyira ku isoko imodoka ikoresha amashanyarazi gusa ntiyishimirwa n’abakiliya kuko yagendaga ibilometero 200 gusa igihe yabaga ifite umuriro wuzuye. Kuri ubu hamaze kubakwa amasitasiyo menshi ashyira umuriro mu modoka.

Imodoka z’uru ruganda ziba zihenze cyane ndetse biragoye ko wabona inshya rwakoze igura munsi y’ibihumbi 300$ [Arenga miliyoni 300 Frw].

Mu myaka icyenda iri imbere ntabwo Rolls Royce izaba igikora imodoka zikoresha ibikomoka kuri peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .