RICTA yiyemeje gufasha abafite ibikorwa byahungabanyijwe na COVID-19 gukomeza gukora binyuze kuri internet

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 8 Gashyantare 2021 saa 09:25
Yasuwe :
0 0

Muri ibi bihe isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa byinshi, Ikigo gishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda (RICTA) cyatangije poromosiyo izamara umwaka, igamije gufasha abafite ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubucuruzi kubona imbuga za internet biboroheye.

Iyi poromosiyo izorohereza abacuruzi baba abato, abafite ubucuruzi bwagutse ndetse n’ibigo bindi bitandukanye, kubona imbuga za internet (websites), zizewe kandi ku giciro gito.

Umuyobozi wa RICTA, Ingabire Grace, yavuze ko icyatumye bashyiraho iyi gahunda muri ibi bihe, ari mu rwego rwo gufasha abacuruzi n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye bagizweho ingaruka na COVID-19, gutuma ibikorwa byabo birushaho kujya mbere no mu gihe icyorezo kigihari.

Yagize ati “Twaricaye hamwe n’abafatanyabikorwa bacu, turatekereza turavuga ngo ni iki twafasha sosiyete muri iki gihe? Ni iyihe serivisi twaha Abanyarwanda by’umwihariko muri iki gihe cya COVID? Twaje gusanga abantu benshi bari mu rugo, ubucuruzi bwinshi bwarahungabanye.”

“Turavuga ngo ni iki twakora kugira ngo dufashe abacuruzi bagizweho ingaruka na COVID bamwe bagikorera no mu rugo, gukomeza gutanga serivisi, abantu serivisi zigakomeza n’ubwo bari mu rugo.”

Yavuze ko muri rusange bazanye iyi gahunda mu rwego rwo gufasha Abanyarwanda, cyane cyane abafite ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa byahungabanyijwe na COVID-19, kugira ngo bakomeze gukora n’ubwo baba bari mu rugo.

Ingabire yavuze ko iyi poromosiyo iri gutangwa ku bafite ubucuruzi bwaba ubuto cyangwa ubwagutse, ibigo by’abikorera, ndetse ngo n’umuntu ku giti cye ashobora gufashwa kubona urubuga rwa internet.

Yavuze ko hari inyungu nyinshi ku bazitabira iyi poromosiyo, zirimo gukomeza gukora no muri iki gihe cya COVID-19, ikindi ngo ni uko nko ku bacuruzi bizatuma ubucuruzi bwabo bwaguka cyane ntibabe bagikorera mu Rwanda gusa ahubwo bakajya ku ruhando mpuzamahanga

Ati “Akandi kamaro ni uko bigabanya ayo wasohoraga kuko ushobora kugira ububiko iwawe ugashyira ibicuruzwa kuri internet abakiliya bagatumiza ibyo bashaka, ikindi ni uko umucuruzi iyo ahawe urubuga rwa internet, akomeza gucuruza, abakiliya yari afite bagakomeza bakamuhamagara, bagakomeza gusaba serivisi zikabageraho.”

Umwe mu bafatanyabikorwa ba RICTA, Davis Mugira, yasabye abacuruzi gukangukira kwitabira iyi poromosiyo kuko ije rimwe itazahoraho, bityo ngo bakwiye gufatirana ayo mahirwe.

Yagize ati “Ubu ni uburyo buje bwo kunganira ziriya business zibe zacuruza, n’ubwo aho bacururiza bisanzwe hafunze, ariko kuri internet harafunguye kandi abakiliya niho bari.”

Yavuze ko kujya kuri internet atari iby’ibigo binini ahubwo ari ibya bose, kuko ari uburyo bwo gufungura amarembo. Kuri we ngo ni nko kugaba amashami kuko kuri internet hari abandi bakiliya benshi umuntu yahakura.

Umuyobozi wa RICTA, Ingabire Grace, yavuze ko muri iyi poromosiyo ya Zamuka n’akadomoRW izamara igihe cy’umwaka, batekereje kuri buri wese mu cyiciro arimo bakamworohereza kuburyo azabona urubuga rwa internet rumufasha mu bikorwa bya buri munsi.

Ati “Ikintu cyihariye ni uko twagerageje kureba mu nguni zose, kuva ku mucuruzi wo hasi kugeza ku wo hejuru, twagerageje gushaka ibyiciro aho twamushyira. N’abo bakuru nabo bamaze igihe bakora, nabo twabaganyirije 50% ku giciro gisanzwe.”

Yavuze ko ibyo byiciro bya poromosiyo byose biboneka ku rubuga www.akadomo.rw. Ipaki ya mbere itangirwa ubuntu uyu mwaka, ikaba itanga email 10 za business, igatanga ububiko bwa 1Gk, igatanga umwanya ugaragaza ibyo ukora n’aho ukorera kuburyo abantu bashobora kukwegera.

Ipaki ya kabiri yagabanyirijwe igiciro, iratangirwa 250.000 Frw, ikaba itanga urubuga rugaragaza ibyo ukora, aho ukorera ndetse bigahuzwa n’imbuga zawe zo ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, igatanga email 20, ikindi kandi abakiliya bashobora guhahira kuri urwo rubuga bakishyura bakoresheje uburyo bwa Mobile Money.

Ipaki ya gatatu yo isanzwe izwi nka “E-commerce”, na yo yagabanyirijwe igiciro ubu ikaba itangirwa 500.000 Frw, ikaba yo ifite umwihariko wo kugira uburyo butuma abantu bashobora kwishyura bakoresheje amakarita y’ikoranabuhanga nka visa-card, igatanga ububiko bunini na email umuntu yashaka zose n’ibindi.

Kugira ngo umuntu abashe kwemererwa kwinjira muri iyi poromosiyo, ni uko agomba kuba afite company cyangwa ikigo byemewe mu Rwanda, ikindi akaba afite ibikorwa byo gushyira kuri website (content), gusa mu gihe ari umuntu ku giti cye we ngo asabwa kuba afite ‘content’ gusa.

Ushaka kwinjira muri iyi poromosiyo, anyura ku rubuga www.akadomo.rw akemeza ahari amapaki, ubundi agahitamo imubereye mu mapaki atatu abonekaho mur iyi poromosiyo. Iyo umaze kwemeza iyo uhisemo ujya ahanditse “Buy Now”, icyo gihe uhita ujyanwa ku rubuga rw’umufatanyabikorwa uri gukorana na RICTA, ukuzuza imyirondoro yose isabwa, ubundi akaguhamagara akagufasha.

Uretse ibyo kandi, ngo ashobora no kuvugisha abakozi ba RICTA bakaba bamufasha cyangwa bakamuyobora ahamagaye kuri nimero 0788125078, ndetse no kuri WhatsApp kuri nimero 0781151371.

Umuntu wese uzabona urubuga rwa internet binyuze muri iyi poromosiyo ya Zamuka n’akadomoRW, RICTA n’abafatanyabikorwa bayo bazakomeza kumukurikirana no kumuha ubufasha bwose nkenerwa mu mikorere myiza y’urubuga rwe mu gihe cy’umwaka wose.

RICTA yatangije promotion izamara umwaka, igamije gufasha abafite ibikorwa bitandukanye birimo iby’ubucuruzi kubona imbuga za internet biboroheye.
Umuyobozi wa RICTA, Ingabire Grace, yavuze ko icyatumye bashyiraho iyi promotion muri ibi bihe, biri mu rwego rwo gufasha abacuruzi n’abandi bakora ibikorwa bitandukanye bagizweho ingaruka na COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .