Mu mpera za 2020 ni bwo WhatsApp yatangaje ko igiye gushyiraho amavugurura y’ingamba n’amabwiriza bigenga abayikoresha, bizatangira kubahirizwa ku itariki ya 8 Gashyantare 2021. Uru rubuga rwavuze ko abarukoresha bategetswe kuyemera kugira ngo batarukumirwaho.
Ni amabwiriza yari akubiyemo ko amakuru y’abarukoresha azajya asangizwa Facebook isanzwe irufite mu nshingano, bituma abarukoresha babyinubira cyane ko batekereje ko ibyo bashyiraho bitazaba bitekanye ndetse bizajya bisangizwa abakorera ibikorwa byo kwamamaza kuri Facebook.
Muri izo ntege nke z’urwo rubuga rusanzwe rukoreshwa n’abarenga miliyari ebyiri mu Isi, ibigo bitandukanye by’ikoranabuhanga n’imbuga zifite imikorere iteye nk’iya WhatsApp byaboneyeho kugaragaza ubudasa n’ubwiza bwabyo mu gukemura ikibazo cy’abatanyuzwe n’ayo mavugurura.
Ni muri urwo rwego QT Software yishyize hamwe n’abahanga mu by’ikoranabuhanga b’Abahinde, bafite ubunararibonye mu kubaka uburyo bwiza bwo kubika amakuru, bakora porogaramu ibika neza amakuru mu buryo butekanye yiswe “QT Connect”.
Umwe mu bayobozi bakuru ba QT Software akaba n’umwe mu bahanga bakoze iyo purogaramu, Navin Nyalapelli, yavuze ko ikoze ku buryo amakuru y’abayikoresha azajya aba atekanye, mbese ubutumwa buzajya bumenywa n’uwabwohereje hamwe n’uwabwakiriye gusa.
Yagize ati “QT Connect irinda buri munsi umutekano w’amakuru y’amajwi cyangwa ayanditse ku buryo amenywa n’uwayohereje n’uwayakiriye bonyine. Ifite kandi uburyo bubangutse bwo koherezanya ubutumwa bwifashisha internet, haba ubwanditse, amajwi n’amashusho ndetse no guhamagarana.”
Yakomeje agira ati “Icyimirijwe imbere ni umutekano w’amakuru y’abayikoresha, ku buryo nta cyayahungabanya. Byongeyeho kandi, iyo purogaramu irinzwe ku buryo itagabwaho ibitero by’ikoranabuhanga.”
Uretse umutekano w’amakuru, QT Connect ishobora gukora nta internet mu gihe abari kohererezanya ubutumwa baba baherereye mu gace kamwe, ndetse ikaba inakora neza kuri internet ya 2G isanzwe igenda ku muvuduko muke.
Iyo porogaramu ifasha abayikoresha kugarura ubutumwa bwoherejwe mu minsi irindwi ishize, ikerekana niba ubutumwa bugiye cyangwa bwakiriwe kandi si ngombwa ko abayikoresha bahora bibuka ijambo banga n’amazina bayikoreshaho kuko ishobora no gufunguzwa igikumwe n’ubundi buryo baba basanzwe bafungura telefoni zabo.
Ubu ukeneye iyo porogaramu ashobora kuyimanura (download) ku bubiko bwa Android na iOS.
QT Software yakoze QT Connect yatangijwe mu 2016 nk’ikigo gikora ubushakashatsi bugamije kugaragaza icyuho ku isoko rya za porogaramu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!