Papa Francis na Zuckerberg bagiranye ibiganiro biganisha ku gufasha abakene

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 30 Kanama 2016 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis yakiriye Mark Zuckerberg washinze Facebook n’umugore we Priscilla Chan, bagirana ibiganiro biganisha ku gufasha abakene.

Itangazo Jeune Afrique ikesha ibiro bya Papa, rivuga ko muri uru ruzinduko rwabaye ku itariki 29 Kanama 2016, aba bombi baganiriye ku buryo ikoranabuhanga ryakoreshwa mu kugabanya ubukene no gutanga ubutumwa bw’ihumure by’umwihariko ku bantu batagira kivurira.

Ubwo bibarukaga umukobwa wabo mu Ukuboza 2015, Zuckerberg uza ku mwanya wa 6 mu bafite agatubutse ku Isi, yatangaje ko we n’umugore we batanze 99% by’imigabane yabo muri Facebook ni ukuvuga hafi miliyari 45 z’amadorali mu muryango CZI ukora ishoramari mu bikorwa bigamije gufasha no gutera inkunga imiryango itandukanye n’amashyaka ya politiki.

Muri Kamena uyu mwaka uyu muryango ni bwo washoye imari bwa mbere muri Afurika aho wahaye sosiyete yitwa Andela ikorera i Nairobi muri Kenya na Lagos muri Nigeria miliyoni 24 z’amadorali agamije guhugura urubyiruko ibihumbi 100 by’abanyafurika rukora porogaramu za mudasobwa.

Zuckerberg si we wa mbere ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga wakiriwe i Vatican kuko muri Mutarama 2016, Papa Francis yakiriye umuyobozi mukuru wa Apple(uruganda rukora ibikoresho by’ikoranabuhanga), Tim Cook ndetse na Perezida wa Google, Eric Schmidt.

Muri Mutarama ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe itumanaho ku nshuro ya 50, Papa Francis yatanze ubutumwa bwo gukoresha neza itumanaho rifasha mu kurwanya ibikorwa by’ubugizi bwa nabi no kwihorera.

Papa Francis si mushya mu bijyanye no gukoresha imbuga nkoranyambaga kuko akurikirwa n’abantu miliyoni zikabakaba 10 kuri Twitter mu ndimi zitandukanye ndetse akaba yaratangiye no gukoresha Instagram muri Werurwe uyu mwaka, gusa ntaratangira gukoresha Facebook.

Mark Zuckerberg uyobora Facebook yaganiriye na Papa Francis uko bafasha abakene

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza