00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

André Gromyko yavumbuye ubwoko bushya bwa feri ishobora gushyirwa mu modoka nini mu kwirinda impanuka

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 12 Gicurasi 2021 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Nikobisanzwe André Gromyko amaze imyaka irenga 12 ari gukora feri y’imodoka igomba kujya yifashishwa nk’igisubizo cya nyuma mu gihe imodoka nini nk’amakamyo na bus zacitse feri.

Uyu mugabo w’imyaka 49 yifata nk’impirimbanyi y’umutekano wo mu muhanda kuko iyo yivuga agaragaza ko yatangiye gutwara imodoka akiri muto, kuva icyo gihe atangira no guhirimbanira ko umutekano wo mu muhanda waba usesuye.

Mu 2009 yatangiye kwandika ku mutekano wo mu muhanda mu mushinga yise ‘Road Safety Initiative Project’ urimo na feri yamaze kurangiza gutunganya afata nk’urukingo rw’impanuka cyane zikorwa n’imodoka nini.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yavuze ko iyi feri ifite umwihariko w’uko yahuje amavuta n’umwuka ku buryo ari nabyo biyiha imbaraga nyinshi zidasanganzwe.

Ati “Iyi feri ifite umwihariko wo kuba yarakozwe hahujwe amavuta n’umwuka bityo bikaba biyiha ububasha bwo kubasha gufata neza kandi cyane. Amavuta ni ikintu kigira ingufu ariko kitihuta cyane mu gihe umwuka wo wihuta cyane. Iyo ubihuje rero birafatanya."

Yavuze ko iyi feri izajya ishyirwa mu modoka nini gusa. Ati "Kuyishyira mu modoka ni ugupfusha ubusa. Ni ingufu nyinshi waba ushyize ku kantu gato ntabwo imodoka nto zikunze kubura feri.”

Avuga ubu bushakashatsi bujyanye n’iyi feri yabutangiye mu 2009 ariko ubu mu 2021 akaba aribwo abashije gusohoza umuhigo yari yarihaye. Ati “Ni ubushakashatsi natangiye nyuma y’impanuka ziba cyane cyane iz’amakamyo, bus, mini-bus ndetse n’amakamyoneti.”

Arakomeza ati “Ni feri izajya ikora nyuma y’aho izindi feri zose bidashoboka. Ubu nakoreye ubu bushakashatsi ku modoka nto kubera igerageza. Yari ukuyifashisha mu bushakashatsi nsigaye kuyifata nkayishyira mu modoka nini. Ni feri y’ingoboka izajya ikora izindi zose zananiwe. Nta kindi kintu umuntu asigaranye uretse gufata imodoka ukayiroha mu mukingo.”

Avuga ko iyi feri nta ngaruka na nkeya ifite ku modoka ko ahubwo ari igisubizo ku mpanuka zahitanaga abantu benshi, zikangiza byinshi.

Ati “Nta ngaruka ifite ahubwo nagiye mbaza abantu batwara imodoka igenewe, bambwira ko umunsi izaba yatangiye kwifashishwa ku bwinshi bizabafasha kugira ngo batazongera kugira ibibazo bya feri. Nta ngaruka ziza ku mudoka yashyizwemo iyi feri. Ni ikintu gishya umuntu agishyiraho nk’uko amategeko ya tekiniki abisaba.”

Iyi feri yamaze kuyandikisha mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, nk’umutungo mu by’ubwenge akaba asigaje kuyijyana kuyipima agahabwa icyangombwa cy’uko yujuje ubuziranenge kigaragaza ko mu buryo bwa tekiniki yizewe ishobora gukora noneho ababishaka bakaba bamugana akayibashyiriramo.

Kuri we iyi feri ni urukingo kuko yemeza ko igiye kugabanya ibibazo bikurikiraho iyo umuntu yakoze impanuka ndetse bikanorohereza ibigo by’ubwishingizi na banyiri imodoka.

Ati “Bitewe n’ubwishingizi ufite bishyura ibyo waryojwe ariko ibyawe bashobora kutabyishyura bitewe n’uko wishingiye, mu gihe iyi feri izajya ikingira imodoka y’umuntu ndetse n’abantu ntibapfe. Ari ibyo yakagombye kuryozwa ntabwo azabiryozwa ndetse n’ibyo yakagombye kubura ntabyo azabura. Abishingizi ntabwo bazongera kugira ibibazo by’impanuka nyinshi.”

Mu myaka yose yamaze akora iyi feri yemeza ko ikibazo gikomeye yahuye nacyo ari ukubura ubushobozi bw’amafaranga, gusa akaba yishimira ko yabashije kugera ku cyo yifuzaga ndetse feri ubu akaba atakiri kuyifata nk’iye ahubwo ari iy’igihugu.

Ati “Iyi feri ntabwo ari iyanjye. Ni iy’igihugu, izava ku gihugu ijya ku Isi. Kuko niba uyu munsi ushaka kugura ikamyo ya miliyoni izi cyangwa izi ashobora kubwira uruganda rwaje guhaha hano ubu bumenyi noneho abo bakajya bavuga bati reka ntumize ikamyo ariko bongereho na feri y’ingoboka.”

Iyo umubajije akamuri ku mutima nyuma y’aho iyi feri isa nk’aho yamaze kuyisoza avuga ko yaruhutse ku mutima we, ubu nta kintu azongera kwishinja.

Ati “Ndaruhutse. Mu myaka yashize najyaga mbona habayeho impanuka yatewe no kubura feri nkishinja ko ntacyo nakoze. Ariko, uyu munsi ni nko gukaraba feri igiye mu maboko y’igihugu. Nyuma yo kureba ko feri ikora tugiye kuyishyira mu ikamyo yikoreye ibintu byinshi. Iyo urukingo rwakoreshaga doze runaka mu mbeba, iyo ugiye kurushyira mu muntu urayongera.”

Nikobisanzwe wakoze iyi feri, ubusanzwe yize mécanique automobile. Mu bindi yakoze harimo umushinga w’umuriro uzajya ubyarwa no guhita kw’imodoka ku muhanda gusa nturarangira. Yakoze n’uburyo bushyirwa ku modoka bugatuma rétroviseurs zitibwa.

Iyi feri yakoze nta gihe runaka yashyiriweho igomba kumara mu modoka ahubwo izajya igenzurwa mu gihe imodoka irimo nayo igiye kugenzurwa muri controle technique.

Iyi feri ikoze mu buryo ishobora kwitabazwa igihe izindi zose zanze
Nikobisanzwe ashyize hanze iyi feri nyuma y'imyaka irenga 12 akora ubushakashatsi
Nikobisanzwe yavuze ko iyi feri nimara kunozwa neza izajya ishyirwa mu modoka nini

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .