Kwamamaza

Mu Rwanda hagiye kubakwa ikigo gikanika kikanasuzuma indege

Yanditswe kuya 18-08-2016 saa 10:49' na Cyprien Niyomwungeri


Sosiyete ikora ubwikorezi bw’indege, ASKY Airlines, ifite icyicaro i Lomé muri Togo ku bufatanye n’umunyamigabane wayo Ethiopian Airlines, barateganya kubaka ibigo bikanika bikanasuzuma indege mu bihugu bitatu birimo n’u Rwanda.

Umuyobozi wa Ethiopian Airlines, Tewolde Gebremariam, asobanura ko bazubaka ibyo bigo i Lomé muri Togo, Lilongwe muri Malawi na Kigali mu Rwanda.

Yagize ati “Icyicaro cy’ikigo cyacu kizaguma i Addis Ababa kandi tuzagira ikigo gikanika kikanasuzuma indege i Lomé, Lilongwe n’i Kigali ku bufatanye na RwandAir. Ikigo cyacu i Lomé kizajya gikorana n’indege zikorera muri Nigeria, Ghana, Côte d’Ivoire na Senegal.”

Avion Week itangaza ko ku ruhande rwa Togo ngo ASKY iri mu biganiro na Guverinoma kandi nibigenda neza kiriya kigo kizatanga serivisi ku ndege za Boeing na Bombardier kandi kikazahugura abakozi barimo n’abakora mu ndege.

Ibyo bigo bizanatanga serivisi zo guhugura abakozi barimo n’abakora mu ndege. Bizaba kandi igisubizo ku masosiyete y’indege yatakaga guhendwa no gukanikisha indege no kuzisuzuma, kubura abakozi babishoboye, binagabanye kandi ikiguzi byatwaraga ndetse ibihugu byo mu karere bikifashishe.

Ibihugu nka Afurika y’Epfo, Ethiopia, Zimbabwe, Namibia n’ibindi muri Afurika bisanganywe ikigo nk’iki.


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved