Mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo cy’Akarere gikurikirana ibyaha by’ikoranabuhanga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 31 Kanama 2016 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

Mu Rwanda hagiye kubakwa Ikigo cy’icyitegererezo ku rwego rw’akarere kizaba gishinzwe gukurikirana no gukumira ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda,IGP Gasana Emmanuel, kuri uyu wa Gatatu yabwiye itangazamakuru ko imirimo yo kucyubaka izatwara hafi miliyoni 1.5 y’amadolari, ni ukuvuga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 181 z’amanyarwanda.

Hari mu nama ya 18 y’Umuryango Uhuza Abayobozi ba Polisi mu bihugu byo muri Afurika y’Uburasirazuba, (EAPCCO), ikaba ari iya gatatu ibereye mu Rwanda.

Yagize ati “Kwemera kwakira iki kigo bivuze ko u Rwanda rugomba gushaka uburyo cyakubakwa byaba na ngombwa hakazazamo n’abaterankunga. Ubundi biteganyijwe ko kizatwara miliyoni 1.5 kugira ngo kibe cyuzuye neza.”

Ku bijyanye n’uko ibyaha by’ikoranabuhanga bihagaze mu Rwanda, IGP Gasana yavuze ko bitarakomera ariko ko biteye impungenge cyane bitewe n’igihe cy’iterambere, ikoranabuhanga,ndetse n’ibikoresho bitandukanye byifashishwa mu gukora ibyaha.

Yagize ati “Ntabwo ibyaha by’ikoranabuhanga birakomera cyane ariko birahari kuko bikorerwa mu mabanki hakoreshejwe mudasobwa kandi turabirwanya uko dushoboye kose dufatanyije n’abandi.

Perezida Kagame wafunguye ku mugaragaro inama ya 18 ya EAPCCO, yasabye ibihugu bya Afurika gufatanya mu kurwanya ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga kuko ngo umugabane wa Afurika ufite umuvuduko mu iterambere ry’ ikoranabuhanga bituma hakenerwa imbaraga nyinshi zo gukumira ibikorwa byashingiraho.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, Umunyamabanga Mukuru wa Polisi Mpuzamahanga, Interpol, Dr. Jurgen Stock yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa icyo kigo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda,IGP Gasana Emmanuel, yabwiye itangazamakuru ko imirimo yo kubaka iki kigo izatwara hafi miliyoni 1.5 y’amadolari
Umunyamabanga Mukuru wa Polisi Mpuzamahanga, Interpol, Dr. Jurgen Stock yashyize ibuye ry’ifatizo ahazubakwa icyo kigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza