Kwamamaza

Mu myaka ine Tigo yafashije imishinga 131 y’ikoranabuhanga muri Afurika

Yanditswe kuya 25-08-2016 saa 12:10' na Mukaneza M. Ange


Nyuma y’imyaka ine itangije gahunda yo gufasha ba rwiyemezamirimo b’abanyafurika bahanze udushya tugamije gukemura ibibazo biri mu bihugu byabo, Sosiyete ya Millicom igenzura Tigo yatangaje ko imishinga 131 ariyo yatewe inkunga.

Iyi mishinga yatewe inkunga binyuze mu marushanwa yitwa Tigo Digital Changemakers Award yatangiye gutegurwa mu 2012 ku bufatanye n’Umuryango udaharanira inyungu Reach for Change.

Raporo y’ibyakozwe mu 2015 yashyizwe hanze na Millicom ku itariki 23 Kanama 2016 igaragaza ko muri uriya mwaka wonyine yateguye amarushanwa atanu yitabiriwe n’abagera ku 1300 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Muri iyi gahunda hatoranywa ba rwiyemezamirimo bifashisha ikoranabuhanga mu bikorwa bigamije guhindura sosiyete by’umwihariko imirebeho y’abana.

Abatoranyijwe bahabwa ubufasha butandukanye butuma banonosora imishinga yabo ndetse bakayimurika. Abahize abandi bahabwa na Tigo inkunga y’ibihumbi 20 by’amadorali, amahugurwa ndetse bakanahuzwa n’abashoramari batandukanye.

Umuyobozi wa Millicom muri Africa, Cynthia Gordon yavuze ko binyuze muri ibi bihembo babashije gukorana no gufasha ba rwiyemezamirimo bafite ibikorwa bigamije impinduka .

Yakomeje avuga ko bishimira impinduka nziza iyi gahunda yagize ku buzima bw’abatari bake ndetse ko muri Millicom bizera neza ko ikoranabuhanga rifite ubushobozi bwo gutuma ubuzima burushaho kuba bwiza.

Umuyobozi wa Reach for Change mu karere, Amma Lartey yashimye ubufatanye na Millicom avuga ko bwatumye babasha guteza imbere abakora ibikorwa bigamije impinduka n’iterambere rirambye binyuze mu ikoranabuhanga.

U Rwanda narwo ntirwahejwe muri iyi gahunda kuko muri ba rwiyemezamirimo 131, batandatu ari abanyarwanda barimo Louis Ngabonziza watangije ikigo gifasha abafite ubumuga bwo kutumva giherereye mu karere ka Nyabihu (Empowering Children with Disabilities (ECD).

ECD yigisha abafite ubumuga bwo kutumva amasomo y’ikoranabuhanga arimo kwandika, gukora ubushakashatsi kuri Internet no gukoresha imbuga nkoranyambaga.

Imishinga yose yafashijwe na Tigo uko ari 131 yatumye abana basaga 146 800 bo muri Senegal, Ghana, Chad, Rwanda na Tanzania babasha kubona ubufasha mu myigire yabo.

Abahize abandi bahabwa na Tigo inkunga y’ibihumbi 20 by’amadorali

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved