00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

MTN yatanze miliyoni 100 Frw zo kubaka ibyumba byigishirizwamo mudasobwa mu mashuri ya TVET

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 Kamena 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

MTN Rwandacell Plc yatanze miliyoni 100 Frw zo kubaka no kugura ibikoresho bizashyirwa mu byumba byigishirizwamo ikoranabuhanga [Computer Labs] mu bigo 10 by’amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro, TVET.

Aya mafaranga yashyikirijwe Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Kamena 2021, muri gahunda ngarukamwaka y’iki kigo yo kugira uruhare mu gufasha abaturage mu bikorwa by’iterambere cyane ko ari nabo bakiriya bacyo.

Kuva mu myaka 15 ishize, MTN Rwanda itegura ukwezi kwahariwe ibikorwa byayo mu baturage, aho ukwezi k’uyu mwaka kwahawe insanganyamatsiko igira iti ‘WeCare Month’.

Iki kigo gitanga serivisi z’itumanaho cyiyemeje gukora ibikorwa birimo ibigamije gufasha leta muri gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga mu rwego rw’uburezi.

Umunyamabanga wa Leta muri Misiteri y’Uburezi ushinzwe Ikoranabuhanga na TVET, Irere Claudette, yashimye iyi gahunda yatangijwe na MTN avuga ko bizafasha mu iterambere ry’urwego rw’uburezi muri rusange.

Ati “Gukoresha ikoranabuhanga mu burezi ntibikiri ishema ahubwo ni ngombwa. Niba hari icyo icyorezo cya Covid-19, cyatwigishije, ni uko kwinjiza ikoranabuhanga mu burezi byihutirwa.”

Yakomeje agira ati “Umusanzu wa MTN Rwanda urihutirwa, ibi ntabwo byakwirengagizwa. Twishimiye kwakira iyi nkunga izadufasha mu kubaka ibyumba 10 byigishirizwamo mudasobwa mu turere dutandukanye.”

Ubu bufasha MTN Rwanda yatanze kandi bwari buherekejwe na internet y’ubuntu izamara umwaka n’ubundi ikoreshwa muri ibyo byumba 10 byubatswe mu bigo by’amashuri 10 atandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko igihe cyo gukoresha ikoranabuhanga cyageze ndetse ikigo abereye umuyobozi gifite icyerekezo cyo gutanga ibisubizo mu rugendo rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu Rwanda.

Yagize ati “Uyu munsi twatanze miliyoni 100 Frw yo gushyiraho ibyumba byigishirizwamo mudasobwa 10, nk’imwe mu ntambwe ziganisha ku kugera ku ntego zacu.”

Muri uku kwezi kwiswe ‘We Care’, MTN izatanga umusanzu wayo mu yindi mishinga igamije kuzana impinduka nziza ku baturage mu rwego rwo guteza imbere ubukungu, uburezi n’ubuzima.

MTN Rwanda yashyikirije Mineduc miliyoni 100 Frw zo gufasha mu kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri ya TVET

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .