MTN yahembye imishinga itatu y’ikoranabuhanga yahanzwe n’urubyiruko

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 24 Gashyantare 2021 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Itumanaho, MTN Rwanda, yatanze ibihembo ku batsinze mu irushanwa ryiswe MTN Yolo Hackathon, rigamije kugaragaza ibibazo byugarije umuryango Nyarwanda, binyujijwe mu guhanga porogaramu z’ikoranabuhanga.

Ni irushanwa rireba urubyiruko ryatangijwe ku wa 15 Mutarama uyu mwaka, aho byari biteganyijwe ko rizahemba kugeza kuri miliyoni 2 Frw.

Gutanga ibihembo byabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri uyu wa Gatatu, tariki 24 Gashyantare 2021, hahembwa batatu bagaragaje imishinga yahize iyindi. Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Umuco n’Urubyiruko, Mbabazi Rosemary.

Ku ikubitiro imishinga yari yatanzwe yose hamwe yari 200, hatoranywamo 30 maze nayo ikurwamo itatu yegukanye ibihembo.

Umuyobozi w’Akanama Nkemurampaka katoranyije iyo mishinga, Ntare Alex, yavuze ko hari iyo babonyemo myiza cyane ku buryo biyemeje kuzayishyigikira igakorwa, ndetse ahamya ko hari n’izahatana ku rwego rw’Isi.

Yakomeje ati “Twabiganiriyeho nk’itsinda riri aha, nabizeza ko bose batsinze [abo 30] kandi igihamya gihari ni uko tuzakomezanya uru rugendo. Tuzakomeza gukorana.”

Minisitiri Mbabazi yashimiye batanu bafite imishinga yageze mu cyiciro cya nyuma, ariko anenga kuba harimo umuntu umwe w’igitsina gore.

Ati “Nishimiye guhura n’abantu bihangiye imishinga mishya ndetse bakiri bato nkamwe, mwarakoze cyane kandi mukomereze aho.”

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko iryo rushanwa ryatangijwe nyuma yo kumva ibiganiro bitandukanye bya Minisitiri Mbabazi, ashishikariza sosiyete n’ibigo bitandukanye by’abikorera guha amahirwe urubyiruko.

Minisitiri Mbabazi yashimiye MTN Rwanda kuba yarumvise igitekerezo cye kandi ikagishyira mu ngiro, aboneraho gushishikariza n’abandi kugenza batyo.

Batanu bageze mu cyiciro cya nyuma bahawe ibyemezo bigaragaza ko MTN Rwanda izashyigikira imishinga yabo, hahembwa batatu ba mbere.

Umushinga wa mbere wabaye uwa Rwibutso Germain wahawe 2.000.000 Frw, uwa kabiri uba uwa Mutsinzi Yves wahawe 1.200.000 Frw, naho uwa gatatu uba uwa Nisingizwe Joselyne wahawe 800.000 Frw.

MTN Yolo Hackathon yatangijwe nk’irushanwa rigamije gushakira ibisubizo ibibazo bihari, hanagurwa ibikorwa by’ikoranabuhanga. Yari igamije gutera indi ntambwe yo gushishikariza urubyiruko rufite udushya gutanga ibitekerezo n’ibisubizo bizarushaho kwagura ikoranabuhanga rishingiye ku buzima.

Abantu batatu batsinze muri MTN Yolo Hackathon bahembwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .