Kwamamaza

Minisitiri Nsengimana yagaragaje inyungu ziri mu kuba Umunyamuryango uhoraho wa ITU

Yanditswe kuya 23-08-2016 saa 11:30' na Mukaneza M.Ange


Nyuma y’Umushinga w’Itegeko ryemera kwemeza burundu Itegeko Shingiro n’Amasezerano bigenga Umuryango Nyafurika w’Itumanaho (ATU), Minisitiri w’urubyiruko n’ikoranabuhanga yagaragaje ko kuba u Rwanda rugiye kuba umunyamuryango uhoraho bizazana inyungu nyinshi zirimo no kwagura ishoramari.

Uyu mushinga w’itegeko wemejwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 10 Kanama 2016, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.

ATU (African Telecommunication Union) yashinzwe mu 1999 i Cape Town muri Afurika y’Epfo hagamijwe guteza imbere ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika mu bushakashatsi ku ikoranabuhanga n’itarambere.

Nubwo u Rwanda ruri mu bihugu byatangije uyu muryango ntirwigeze ruba umunyamuryango uhoraho ahubwo rwari rwarahisemo kugira uruhare mu bikorwa byawo ariko mu buryo butaziguye.

Minisitiri Nsengimana yasobanuye ko ATU yasabye abanyamuryango kuvugurura amasezerano yabo ari na ho u Rwanda rwahise rugaragaza ko rwifuza kuba umuryango uhoraho.

Yavuze ko ATU ari yo igaragaza uko Afurika ibona ibibazo bigaragara mu itumanaho ku rwego mpuzamahanga bityo ko kuba umunyamuryango uhoraho bizatuma u Rwanda rubasha kungukira ku bikorwaremezo na serivisi zijyanye no gusangira amakuru zitangwa n’uyu muryango.

Tic Mag dukesha iyi nkuru ivuga ko kuba ATU ari umunyamuryango w’inama mpuzamahanga zifatirwamo ibyemezo bizatuma irengera inyungu z’u Rwanda ndetse inateze imbere gahunda zijyanye no kwagura isoko n’ishoramari mu bikorwaremezo by’ikoranabuhanga n’itumanaho.

Imibare iherutse gushyirwa ahagaragara n’Ikigo gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro, RURA igaragaza ko mu mpera za Kamena 2016, umubare w’abiyandikishije gukoresha telefoni zigendanwa mu Rwanda ari 8,932,108 ni mu gihe abakoresha Internet ari 35% bya miliyoni 11.8 z’abanyarwanda.

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 27 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved