00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft yashinje u Burusiya igitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe kuri emails zisaga ibihumbi bitatu

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 28 Gicurasi 2021 saa 09:18
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’ikoranabuhanga rya mudasobwa, Microsoft, yashinje u Burusiya kuba inyuma y’igitero cy’ikoranabuhanga cyagabwe kuri emails z’imiryango 150, irimo iya leta n’iharanira uburenganzira bwa muntu muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Microsoft yavuze ko igitero cyo muri iki Cyumweru cyagabwe kuri emails 3.000 z’abo mu miryango n’ibigo byiganjemo ibyo muri Amerika, ariko ba nyirazo bakaba ari abo mu bihugu 24.

Iyo Sosiyete yasobanuye ko ibigo byari bigenderewe cyane ari ibya Guverinoma kandi bifite aho bihuriye n’amahanga, bityo ko “ubutasi bw’u Burusiya ari bwo bwabikoze” kuko no mu mwaka ushize hari ikindi kijya gusa n’icyo cyagabwe kuri Sosiyete ya Solar Winds hagenderewe kwiba amakuru nk’ayo.

Icyo gihe igitero cyageze ku bigo bya Leta ya Amerika, sosiyete 100 z’abikorera n’indi miryango mike y’Abongereza. Abantu 18.000 ni bo bagizweho ingaruka nacyo.

Igitero giheruka ngo cyatangiye hinjirirwa email ikoreshwa mu kumenyekanisha ibikorwa by’Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID), abakigabye bayikoresha bohereza ubutumwa busa n’ubw’ubugiraneza ariko burimo link ukandaho ikazana virus kuri mudasobwa, ukibwa amakuru ndetse n’izindi mudasobwa zihuriye ku muyoboro wa internet umwe n’iyo zikagerwaho na virus.

Microsoft yatangaje ko icyo gitero cyagiye gihagarikwa kuri mudasobwa nyinshi ariko ntiharamenyekana umubare w’ab’ibwe amakuru na mudasobwa zashyizweho virus.

U Burusiya bwabihakanye buvuga ko ntaho buhuriye n’ibyo bitero byombi, nk’uko no mu mwaka ushize bwabigenje

Microsoft yashinje u Burusiya kuba inyuma y'igitero cy'ikoranabuhanga cyagabwe ku bigo n'imiryango mpuzamahanga y'Abanyamerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .