00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Microsoft igiye gutangiza uburyo abakenera serivisi zayo batajya basabwa “password”

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Nzeri 2021 saa 10:41
Yasuwe :
0 0

Microsoft yatangaje ko igiye gutangiza uburyo abakenera serivisi zayo bajya bazigeraho bitabasabye ijambo ry’ibanga (password) nk’uko bisanzwe bimeze.

Ni nyuma y’uko mu mezi ashize ubwo abakozi bayo bakoreraga mu ngo kubera COVID-19, iki kigo cyibasiwe n’ibitero by’ikoranabuhanga aho ababigabaga binjiye mu mikorere yacyo bifashishije password zidafite ingufu.

Umuyobozi wungirije ushinzwe umutekano muri Microsoft, Vesu Jakkal, yagize ati “Noneho ushobora gukura password kuri konti yawe ya Microsoft burundu.”

Ibyo bizaba bishoboka ku bakenera serivisi zayo zikunzwe cyane nka Microsoft Outlook na Microsoft OneDrive mu minsi iri imbere, nyuma y’uko ubwo buryo bwari bwashyiriweho n’abakoresha konti z’imari (Corporate accounts) muri Werurwe uyu mwaka.

Abashaka kugera kuri konti zabo nta password bazajya bohererezwa code ikoreshwa inshuro imwe gusa cyangwa hakoreshwe uburyo bwa Windows Hello bugendera ku isura ya nyiri konti, igikumwe cye cyangwa umubare wihariye (PIN).

Bashobora no gukoresha ubundi buryo bwo ku ruhande nko kwifashisha USB drive babitseho amakuru bakenera ngo bagere kuri konti cyangwa bakandikisha nimero ya telefoni bazajya bohererezwaho ‘Verification code’ bifashisha buri uko bakeneye kugera kuri konti.

Ubwo buryo bushya bwitezweho gukemura ikibazo cy’abibwa amakuru biturutse ku kugira password nyinshi cyangwa izidafite ingufu.

Jakkal yatangaje ko ubu abakozi ba Microsoft hafi ya bose bakoresha konti zabo nta password. Ibitero bibarirwa muri 579 ni byo bigabwa kuri password buri segonda, bikaba miliyari 18 ku mwaka.

Microsoft igiye gutangiza uburyo abakenera serivisi zayo batajya basabwa password

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .