Kigali: Abatega Taxi Voiture bazajya bishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 29 Nzeri 2018 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Sosiyete Yego Innovision Ltd, ifite serivisi y’ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi kuri moto (Yegomoto), yatangije ku mugaragaro uburyo abatega Tax Voiture bazajya bishyura bakoresheje utumashini tw’ikoranabuhanga hagamijwe kwirinda kugendana amafaranga.

Ku wa Kane tariki ya 27 Nzeri 2018, nibwo Yego Innovision n’urwego ngenzuramikorere (RURA), byatangije gahunda ya YEGOCABS, ifasha abagenzi kwishyura tax voiture bakoresheje imashini.

Ubuyobozi bwa Yego Innovision, buvuga ko izi mashini zizafasha abashoferi kwiteza imbere ndetse zizanorohereza abagenzi kugabanya ingendo bakoraga bajya gushakisha tax voiture aho zisanzwe zihagarara.

Buvuga ko abantu bashobora kwishyura tax voiture bakoresheje Mobile Money ariko mu Cyumweru kimwe n’umurongo wa Airtel na Tigo nawo uzaba watangiye gukoreshwa

Izi mashini zitandukanye n’izari zisanzwe zakoreshwagwa muri tax voiture cyane ko zizafasha abagenzi kujya bariha ibirometero bagenze batarinze guciririkanya ibiciro n’abashoferi, zikaba zinafite ubushobozi bwo kugaragaza umushoferi utwaye imodoka n’imyirondoreye n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru wa Yego Innovision Limited, Karanvir Singh, yagize ati “Mbere tax zigeze kugira utumashini ariko utwa mbere ntitwakoraga byinshi nk’utu twacu kuko twabaraga urugendo gusa, mu gihe utwacu dufite bateri, umugenzi yakoherereza umushoferi ubutumwa bugufi cyangwa kumwishyura mu buryo bwo kutagendana amafaranga mu ntoki n’ibindi.”

Yongeyeho ko nta mugenzi uzongera kugira ikibazo muri tax voiture kubera ko abashoferi imyirondoro yabo yose iba igaragara muri utwo tumashini

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe gutwara abantu n’ibintu muri RURA, Emmanuel Asaba Katabarwa, avuga ko utu tumashni tuzatuma nta mugenzi wongera gucibwa amafaranga menshi.

Yagize ati “Izi mashini zizakemura byinshi kuko murabizi abashoferi iyo babonye umuntu wambaye ikoti nk’iri ryanjye cyangwa umuntu ufite urundi ruhu n’umurwayi warembye ko bahita bongera ibiciro, ariko izi mashini zizakemura icyo kibazo kubera ko azajya ariha ibirometero yagenze.”

Yongeyeho ko izi mashizi zizatuma abashoferi ingendo bakoraga ziyongeraho 30% kuko abagenzi batazajya babasanga aho baparika cyane ko ushaka imodoka azajya ahita abahamagara.

Umushoferi witwa Maniraguha Pascal, avuga ko bishimiye iyi gahunda cyane ariko agaragaza ko bafite imbogamizi z’uko interineti izajya ibatenguha.

Yagize ati “Ni byiza kuko bizihutisha akazi,ariko twibaza uko tuzajya tubigenza igihe interineti yabuze kuko nayo ni imwe mu ikunze kudutenguha.”

Uzajya akenera tax voiture azajya ahamagara kuri 9191 kugira ngo ahabwe umwirondoro w’umushoferi uje kumutwara.

Mu mezi abiri gusa iyi serivise imaze igeragezwa abashoferi 858 nibo bamaze kwiyandikisha mu gihe imodoka 734 arizo zimaze gushyirwamo utu tumashini.

Basobanura uko utu tumashini tuzajya dukoreshwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza