Kenya igiye kwiyongera ku bihugu by’Afurika mbarwa byifitiye ibyogajuru

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 23 Mutarama 2018 saa 09:10
Yasuwe :
0 0

Abenjeniyeri ba Kaminuza ya Nairobi bamaze gukora icyogajuru cya mbere cya Kenya, kizoherezwa mu isanzure mu mezi abiri ari imbere.

Kubaka iki cyogajuru kwatewe inkunga n’Ikigo cy’Abayapani kigenzura isanzure.

Nk’uko BBC yabitangaje, u Buyapani bwatanze inkunga ya miliyoni y’amadolari ya Amerika ariko Abanyakenya nibo ubwabo bacyikoreye.

Iki cyogajuru kizakoreshwa mu bugenzuzi bw’ibikorwa by’ubuhinzi, kinagenzure imipaka ya Kenya ku nyanja.

Icyo cyogajuru kizoherezwa mu kirere muri Werurwe 2018, gitangire gukora akazi nyuma y’ukwezi.

Nikimara koherezwa, Kenya izaba ibaye igihugu cya gatandatu cy’Afurika cyohereje mu kirere icyogajuru cyacyo; izaba ikurikiye Afurika y’Epfo, Misiri, Nigéria, Algérie na Maroc.

Itsinda rya Kaminuza ya Nairobi ryubatse icyo cyogajuru, ni imbuto za mbere ku bufatanye bw’umushinga w’Abanyamerika n’Abayapani mu gufasha ibihugu kwikorera ibyogajuru.

Uretse muri Kenya, u Buyapani buri gutera intambwe mu gufasha ibihugu mu byerekeye ibyogajuru.

Mu Ukuboza 2017, ubwo Ambasaderi w’u Buyapani mu Rwanda, Takayuki Miyashita, yakiraga itsinda ry’abikorera bo mu Buyapani bari mu ruzinduko i Kigali, hatangajwe ko inzego z’abikorera z’ibihugu byombi ziri mu bufatanye mu ikoranabuhanga, harimo n’ubushobora gutuma rukora amateka rukabona icyogajuru kizajya mu kirere, aho gukomeza kwifashisha iby’abandi.

Umuyobozi Wungirije mu Rugaga rw’Abikorera mu cyiciro cy’Ikoranabuhanga, Robert Ford, yabwiye IGIHE ati “Hari ubufatanye na Kaminuza ya Tokyo na Kaminuza ya Kyūshū, mu gushyiraho ikigo cya mbere mu Rwanda cy’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere, ibijyanye n’ibyogajuru, ku buryo natwe dushobora kuzatwara icyogajuru cyacu cy’u Rwanda, kigashobora kujya mu kirere, noneho tukajya dufata amakuru yacu y’u Rwanda, bitadusabye kugira abandi bantu ducaho, twishyura kugira ngo dushobore kugera ku cyogajuru.”

Yasobanuye ko uwo mushinga uri gukorwa ku bufatanye n’abikorera mu ikoranabuhanga, Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA), Ikigo Ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo cyo mu Buyapani gishinzwe ibyogajuru, JAXA.

Hatagize igihinduka bikagenda uko byifuzwa, Ford yavuze ko icyo cyogajuru cya mbere cy’Abanyarwanda cyajya mu kirere mu 2020, abanyeshuri barwo ba mbere bagiye gufata amahugurwa mu Buyapani ariko hari na gahunda ko hari n’abandi bazoherezwa.

Maroc ni cyo gihugu cya Afurika giheruka kohereza mu isanzure icyogajuru, ku wa 7 Ugushyingo 2017

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza