KCB yifashishije inararibonye mu kugaragaza akamaro k’ikoranabuhanga muri serivisi z’imari

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 3 Werurwe 2017 saa 04:26
Yasuwe :
0 0

Banki y’Ubucuruzi ya Kenya, KCB yifashishije inararibonye mu kurushaho gusobanurira abanyarwanda inyungu iri mu kwitabirea gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z’imari zose.

Hari mu kiganiro cyabaye kuri uyu wa 3 Werurwe 2017, cyitabiriwe na ba rwiyemezamirimo batandukanye n’abandi bose bafite aho bahurira n’ibijyanye no kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Muhire Louis Antoine washinze Ikigo Mergims, gifasha abantu baba hanze kwishyurira serivisi zitandukanye ababo bari muri Afurika yavuze ko ikoranabuhanga ryose mu itangwa rya serivisi ry’imari rigomba kuberaho korohereza abantu.

Ati” Tekereza impamvu uriho, uriho kugira ngo uhe abantu serivisi, kandi ubahe serivisi nziza zishoboka.”

Yakomeje avuga nk’umucuruzi ashobora koroherwa no gukomeza ubucuruzi bwe, akishyura ndetse akishyurwa akoresheje ikoranabuhanga kandi bitamusabye kuva aho ari. Nubwo bitaritabirwa ku bwinshi afite icyizere ko abantu bazagenda babimenyera.

Umuyobozi wa Visa mu Rwanda, u Burundi na Malawi, Lucy Mbabazi we yagaragaje ko icyo bagamije ari ukorohereza abantu kwishyura serivisi n’ibicuruzwa bitandukanye bitabaye ngombwa ko bagendana amafaranga mu ntoki.

Yakomeje avuga ko inzozi ze ari ukubona abanyarwanda, babasha kubona serivisi z’imari zitandukanye bitabaye ngombwa ko bakora ingendo kandi bakoroherwa no kwishyura.

Umuyobozi wa KCB mu Rwanda, Maurice K.Toroitich we yagaragaje ko kuba abanyarwanda benshi bakigendana amafaranga mu ntoki, ari uko bafite igihugu kirimo umutekano ariko ko buri wese afite inshingano yo kubihindura.

Ati” Ni gute twageza u Rwanda ku bukungu butarimo ihererekanywa ry’amafaranga mu ntoki? Ndatekereza ko buri wese akwiye kubifata nk’inshingano ze, banki zifite inshingano zo gushyiraho uburyo butuma bigerwaho.”

Yakomeje avuga ko bateganya gukomeza gutegura ibiganiro nk’iki, kugira ngo abantu basangire amakuru n’ubunararibonye bigamije kugera ku bukungu buzira kugendana amafaranga ahantu hose.

Umuyobozi wa KCB mu Rwanda, Maurice K. Toroitich
Maurice K. Toroitich uyobora KCB mu Rwanda
Lucy Mbabazi uyobora Visa mu Rwanda, u Burundi na Malawi
Abitabiriye inama ku kamaro k'ikoranabuhanga mu rwego rw'imari
Ba rwiyemezamirimo batandukanye n’abandi bose bafite aho bahurira n’ibijyanye no kohereza no kwakira amafaranga hakoreshejwe ikoranabuhanga bitabiriye iyi nama

[email protected]

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza