00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kaminuza y’u Rwanda na Rwanda Polytechnic zigiye kunguka amashami yigisha ikoranabuhanga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Ukwakira 2021 saa 09:43
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ikoranabuhanga cya Huawei kigiye gutangiza ishami ryigisha ikoranabuhanga rigezweho muri Kaminuza y’u Rwanda n’Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro, Rwanda Polytechnic.

Amasezerano y’imikoranire yasinywe kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021, hagati ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro (Rwanda Polytechnic) ndetse na Minisiteri y’Ikoranabuhanga no guhanga udushya.

Ibikubiye muri aya masezerano birimo ko muri Kaminuza y’u Rwanda no muri Rwanda Polytechnic hagiye kubakwa ibigo bibiri byigisha ikoranabuhanga rigezweho, abarimu bazajya baryigisha bakaba bazaturuka mu kigo cya Huawei.

Abanyeshuri bazajya biga muri ibi bigo bazajya banabasha kandi kujya kwimenyereza umwuga muri iki kigo gifite icyicaro gikuru mu Bushinwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe ikoranabuhanga, imyuga n’ubumenyingiro, Irere Claudette, yavuze ko iyi gahunda ije gukemura ibibazo bijyanye no kwigisha Abanyarwanda ikoranabuhanga rigezweho.

Ati “Icyo twiteze muri aya masezerano ni uko ibyo bakora bazabasha kubyigisha abana bacu, rero tuba tubikeneye cyane cyane ko tuba twifuza ko abanyeshuri bacu barangije babasha gukorera ibigo bikomeye nka Huawei cyangwa n’ibindi byaba ibya hano mu Rwanda cyangwa ibindi mpuzamahanga.”

Biteganyijwe ko nibura kugeza mu 2024, abanyeshuri barenga 1000 bazaba baramaze guhabwa impamyabushobozi zitangwa n’Ishuri rya Huawei ICT Academy.

Kuri uyu munsi kandi nibwo hanamuritswe ku mugaragaro icyiciro cya kabiri cya guhunda y’iki kigo giteramo inkunga u Rwanda yo gufasha abanyeshuri biga ikoranabuhanga kwigira ku murimo.

Iyi gahunda yatangiye mu 2018, aho buri mwaka hatoranywa abanyeshuri biga ikoranabuhanga mu Rwanda bakoherezwa mu Bushinwa ku cyicaro gikuru cya Huawei bakamarayo ukwezi.

Umujyanama mu by’ubukungu muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, Wang Jiaxin, yavuze ko bikenewe ko abakiri bato bigishwa ikoranabuhanga kandi bagahabwa ubumenyi n’ubushobozi bwo kurishyira mu bikorwa.

Abitabiriye iyi gahunda mu ba mbere kuri ubu bakora mu bigo by’ikoranabuhanga hano mu Rwanda ndetse abandi ni abakozi b’iki kigo cya Huawei.

Impande zose zirebwa n'aya masezerano ubwo zayashyiragaho umukono
Abayobozi muri Kaminuza y'u Rwanda, Rwanda Polytechnic na Huawei bamaze gushyira umukono ku masezerano y'ubufatanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .