00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Jeff Bezos agiye gutanga miliyari 2$ muri gahunda yo kujya ku kwezi

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 28 Nyakanga 2021 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’aho we na murumuna we baviriye mu isanzure mu cyumweru gishize, umuherwe wa mbere ku isi, Jeff Bezos ubarirwa akayabo ka miliyari 200 z’amadolari, yemeye gutanga miliyoni ebyiri z’amadolari muri gahunda yo gukora icyogajuru gifite ubushobozi bwo gutwara abantu kikabageza ku kwezi.

Muri Mata ni bwo ikigo gikora ubushakashatsi mu kirere n’isanzure, NASA cyahaye Elon Musk, umuyobozi wa SpaceX na Tesla, amasezerano afite agaciro ka miliyari 2.9 z’amadolari agamije kubaka icyogajuru kizageza abashakashatsi ku kwezi mu ntangiriro za 2024.

Byari biteganyijwe ko aya masezerano NASA iyagirana na sosiyete imwe aho kuba ebyiri ariko kubera ikibazo cy’ibura ry’amafaranga bikaba byarabaye ngombwa ko hiyambazwa izindi mbaraga za Blue Origin ya Bezos.

Kugeza ubu iki kigo cyari kimaze kwakira miliyoni 850 z’amadolari yonyine mu gihe cyari cyasabye agera kuri miliyari 3,3 $ ngo habashe kubakwa icyo kigendajuru.

Mu ibaruwa yandikiwe Umuyobozi wa NASA, Bill Nelson igashyirwa hanze kuri uyu wa mbere, Bezos yavuze ko Blue Origin yasabwe gutanga umusanzu muri uyu mushinga, bakaba biyemeje gutanga agera kuri miliyari ebyiri z’amadolari.

Uyu muherwe yavuze ko icyifuzo cyo gukora ikigendajuru nk’icyo atari icyo kwirengagizwa.

Icyogajuru cya SpaceX ya Elon Musk ni cyo biteganyijwe ko kizatwara abashakashatsi muri uru rugendo NASA iteganya gukorera ku kwezi nyuma ya Apollo mu 1972.

Uretse SpaceX na Blue Origin, hari ibindi bigo byari byafashe iya mbere mu kugaragaza ubushake muri iyi gahunda birimo na Dynetics ifite icyicaro muri leta ya Alabama.

Icyogajuru cya SpaceX ni cyo biteganyijwe ko kizatwara abashakashatsi mu rugendo NASA iteganya gukorera ku kwezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .