IONIQ, ubwoko bw’imodoka zidasanzwe za Hyundai zikoresha amashanyarazi

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 27 Mutarama 2021 saa 11:10
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’Abanya-Koreya y’Epfo ikora imodoka, Hyundai, iherutse kumurika ubwoko butatu bushya bw’imodoka zidasanzwe ziswe IONIQ,5,6 na 7, zifashisha ingufu z’amashanyarazi.

Ni imodoka zitezweho gufasha iyo sosiyete kwigarurira isoko ry’imodoka zigezweho mu myaka iri imbere, cyane ko Isi yose iri muri gahunda yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere, harimo n’iterwa n’imodoka zikoresha ingufu z’ibikomoka kuri Peteroli.

Hyundai yari isanzwe ifite imodoka ya IONIQ yakoze mu 2017, ishobora gukoresha Lisansi, ikoresha Lisansi n’amashanyarazi, ndetse ikaba yanasharizwa.

Iyo modoka yarakunzwe cyane kubera imikorere yayo, ariko ahanini gukoresha amashanyarazi aba ari cyo ikundirwa cyane, bityo Hyundai irayivugurura mu cyiswe “Ukuvuka bwa kabiri kwa IONIQ”, aho yamuritswe nk’imodoka igenewe gukoresha ingufu z’amashanyarazi.

Iyo modoka yakozwe mu buryo (model) butatu busa n’uburutana butandukanyijwe na za nimero z’imibare, imwe ihabwa 5, indi 6 n’indi 7.

Hyundai IONIQ 5

Iyi ni yo iri ku rwego rwo hasi muri eshatu zakozwe, biteganyijwe ko izashyirwa ku isoko mu ntangiriro za 2021. Izaba ikoresha uburyo bwiswe EV ‘45’ bwifashisha ingufu z’amashanyarazi. Ni uburyo Hyundai yari yagaragarije bwa mbere i Frankfurt mu Budage mu 2019, mu Birori Mpuzamahanga byo kwerekana Ibinyabiziga(IAA).

Iyo modoka izajya ishyirwamo batiri zasharijwe ku mashanyarazi zitandukanye, harimo iyo ishobora kugenderaho ku muvuduko wa kilometero 58 ku isaha, n’indi ishobora kugenderaho ku muvuduko wa kilometero 78 ku isaha.

Biteganyijwe ko IONIQ 5 izashyirwa ku isoko muri Gashyantare 2021, ikaba ishobora kuzaba ifite agaciro ka 54,956.60$ (miliyoni 54 Frw).

Hyundai IONIQ 6

Nyuma ya IONIQ 5 izatangira kugurishwa mu 2021, Hyundai ifite gahunda y’uko mu 2022 izashyira ku iskoko indi modoka yisumbuyeho mu bushobozi, ndetse izaba ikoresha uburyo bwihariye bwiswe EV “Prophecy” nabwo bw’ingufu z’amashanyarazi.

Izaba ikoze ku buryo hari agatiyo kazaba gashinzwe kohereza akayaga aho batiri ziri kugira ngo zidashyuha.

Ntabwo haratangazwa neza umuvuduko izaba igenderaho, gusa bivugwa ko izaba ishobora kugenda kilometero 482.8 umuriro uri muri batiri utarashiramo. Kubera ko imiterere yayo izaba ijya gusa n’iya IONIQ 5, igiciro cyayo bikekwa ko kizaba ari nka 68,730$(miliyoni 68 Frw) nubwo Hyundai itarabyemeza neza.

Hyundai IONIQ 7

Nyuma y’izo modoka ebyiri zitangaje, Hyundai izamurika ubwoko bwa nyuma bwa IONIQ 7 mu 2024.

Nta byinshi biratangazwa kuri iyi modoka, ariko iyo sosiyete yavuze ko izaba ifite “SUV” ihambaye ku buryo yabasha kugenda mu muhanda no mu butayu.

Icyo izaba irusha izayibanjirije, ni uko izaba ishobora gukoresha uburyo bwa EV ‘45’ bukoreshwa na IONIQ 5, ndetse n’ubwa EV “Prophecy” buzakoreshwa na IONIQ 6.

Izaba ishobora kugenda kilometero 482.8 ikoresha batiri imwe. Bikekwa ko izaba igura arenga 68,730$.

Amakuru yimbitse kuri izi modoka biteganyijwe ko Hyundai izayashyira ahagaragara muri Gashyantare 2021, ubwo IONIQ 5 izaba ishyirwa ku isoko byeruye.

Hyundai IONIQ 5 ni uku igaragara inyuma
Hyundai IONIQ 6 izashyirwa ku isoko mu 2022
IONIQ 5 izajya isharizwa ku mashanyarazi
IONIQ 5 izashyirwa ku isoko muri Gashyantare 2021
IONIQ 6 ni uku igaragara urebeye inyuma
IONIQ 7 ni uku izajya icana mu mwijima amatara y'inyuma
Imbere muri IONIQ 6 ni uku hasa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .