00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inzobere yo muri Amerika igeze kure urugamba rwo gufasha abantu gusubiza inyuma igihe

Yanditswe na Zigiranyirazo Bajecteur
Kuya 12 Kanama 2021 saa 08:36
Yasuwe :
0 0

Hari ubwo umuntu asubiza intekerezo mu mateka akumva yifuje gusubira kwiberaho mu hahise bitewe n’ibyo aba arimo gucamo mu ndagihe cyangwa se abitewe no kwibuka ibyamuryoheye mu hahise ndetse hari n’abavuga ko amateka ari ikindi gihugu cy’amahanga bahorana inyota yo kuzagisura.

Ibyo niba utabyemera uzabyumva abakuze bakubwira ngo ‘kera habayeho”.

Icyakora ibi nubwo biza mu ntekerezo za benshi si ibintu babasha kugeraho kuko kugeza ubu ubushobozi bwa muntu bugarukira gusa ku gukora ingendo z’igihe barimo no gutegura iz’ahazaza ariko iz’ahahise zikajya mu mateka nk’urwibutso.

Umuhanga mu bya siyansi, Ron Mallet we abibona ukundi kuko ubu atekereza ko uburyo bwafasha mu gusubira inyuma mu gihe bushoboka.

Abahanga banyuranye mu bya siyansi bakomeje guhihibikana bashaka uburyo ubwo ari bwo bwose bwafasha abantu gusubira ahahise, muri bo hakabamo umunyabugenge Ron Mallet uvuga ko imyaka y’ubukure yose ayimaze yariyeguriye gukora iyo bwabaga akavumbura icyafasha abantu kujya babasha gusubira inyuma mu gihe uko babyifuje.

Mu nkuru dukesha CNN, uyu mugabo avuga ko yamaze kubona ibikenewe byose birimo amahame yakwifashishwa, uburyo byakorwamo (formule) akabishingiraho yemeza ko hashobora gukorwa imashini ibasha gusubiza ibihe inyuma ku buryo Mallet anizeye ko ibyo amaze iminsi ahihibikanira azabigeraho.

Se wa Mallet yapfuye azize indwara y’umutima ubwo uyu muhungu we yari agifite imyaka 10 bigahita bihindura icyerekezo cy’ubuzima bwe bwose nk’uko abivuga.

Ati “Ku bwanjye, izuba rirasira kuri data ndetse rikamurengeraho, yari izingiro rya byose. No kugeza uyu munsi nyuma y’iyi myaka ishize yose hari ibyo ntariyumvisha nk’ukuri kuri jye.”

Se wa Mallet wari umutekinisiye kuri televiziyo ngo yakundishaga umwana we gusoma ibitabo cyane no kwihata amasomo ashingiye ku bumenyi aho Mallet avuga ko nyuma y’umwaka umwe se apfuye ari bwo yabonye igitabo cyitwa “The Time Machine”.

Avuga ko cyahinduye ubuzima bwe ndetse anashimira imitekerereze y’umwanditsi wacyo, H.G. Wells kuko ngo yamufashije kumva ko ibyo kubura umubyeyi we bitarangiriye aho ahubwo bimeze nk’intangiriro.

Mallet w’imyaka 74 amaze imyaka isaga 60 abuze se, ubu ni umwarimu muri Kaminuza ya Connecticut muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigisha isomo ry’ubugenge ndetse ngo akaba amaze ubuzima bwe bwose muri uyu mwuga acukumbura byinshi ku bijyanye n’isanzure, rukuruzi y’isi n’igihe hamwe n’ibindi byakundaga gukorwaho ubushakashatsi na Albert Einstein ukunze gushyirwa ku ruhembe rw’abahanga isi yigeze kugira.

Nubwo urugendo rwe rukiri rurerure ndetse hakaba n’abahamya ko rutazashoboka, Mallet ngo aracyafite icyizere cyo kuzagera ku nzozi ze zo kubaka imashini izamubashisha kongera gusura ahahise kuko ngo ari ibintu yatekereje mu myaka ya 1950 abantu bataranizera ko ibyo kujya mu isanzure bizashoboka none ubu bakaba baramaze kubigeraho.

Yashimangiye ko kuva yatangira kuvuga ashize amanga ibijyanye n’igitekerezo cye yabonye hari benshi bahuje na we ariko batabyeruraga.

Ati “Abantu baturuka imihanda yose y’isi batangiye kumpamagara tukavugana uburyo bishoboka gusubira inyuma mu gihe, twese dufite ibyo twicuza ku myanzuro twafashe mu hahise cyangwa se dufite abo twakundaga twabuze twifuza kongera kubona.”

Uyu mugabo ngo arifuza kuvumbura uburyo bwose bushoboka bwazafasha abantu kujya basubira ahahise

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .