Inzego zitandukanye zasabwe kurinda u Rwanda gusigara inyuma mu mpinduramatwara mu ikoranabuhanga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 2 Werurwe 2018 saa 09:39
Yasuwe :
0 0

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye inzego zitandukanye zirimo n’iz’abikorera by’umwihariko abari mu cyiciro kirebana n’ikoranabuhanga, gukora ibishoboka byose bagaharanira ko u Rwanda rutasigara inyuma mu mpinduramatwara ya kane y’inganda (4th Industrial Revolution, 4IR). Zahawe ubwo butumwa mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri iyi mpinduramatwara igaragaramo gutera imbere ku ikoranabuhanga biri ku rwego rwo hejuru, cyahuje RURA n’ibigo birimo ibya leta n’iby’abikorera. Umuyobozi mukuru (...)

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwasabye inzego zitandukanye zirimo n’iz’abikorera by’umwihariko abari mu cyiciro kirebana n’ikoranabuhanga, gukora ibishoboka byose bagaharanira ko u Rwanda rutasigara inyuma mu mpinduramatwara ya kane y’inganda (4th Industrial Revolution, 4IR).

Zahawe ubwo butumwa mu kiganiro nyunguranabitekerezo kuri iyi mpinduramatwara igaragaramo gutera imbere ku ikoranabuhanga biri ku rwego rwo hejuru, cyahuje RURA n’ibigo birimo ibya leta n’iby’abikorera.

Umuyobozi mukuru wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick, yavuze ko hari impinduka zizanwa n’ikoranabuhanga haba mu bwikorezi, itumanaho, ubuvuzi ndetse n’ibindi, bakaba bahuye kugira ngo barebe icyakorwa kugira ngo u Rwanda rutazasubira inyuma.

Yagize ati “N’ibintu birimo kuba ubungubu, tukaba rero twifuza kujyana n’izo mpinduka kugira ngo umwaka umwe, itanu, icumi iri imbere, tutazisanga twarasigaye inyuma, ahubwo tukajyana n’izi mpinduka igihe zirimo kuba.”

Yakomeje avuga ko kugira ngo ibi bishoboke inzego zitandukanye zaba iza leta ndetse n’abikorera, cyane cyane abari mu cyiciro cy’ikoranabuhanga bakwiye kubigiramo uruhare runini.

Karasira Willy Claude uyobora Centrika Ltd iri mu bigo bikora porogaramu za mudasobwa zifashishwa mu burezi, ubwikorezi n’ibindi, yavuze ko iby’ingenzi bakeneye birimo ibikorwaremezo bitandukanye leta yamaze kubibagezaho, ahasigaye hakaba ari ahabo.

Yanavuze ko nk’inzego bireba bakwiye kwicara hamwe bagashakisha uburyo bazabasha guhangana no gukorana n’ibigo bikomeye by’abanyamahanga, aho kugira ngo bize bibakure ku isoko.

Umuyobozi mukuru wa RURA, Lt Col Nyirishema Patrick aganira n'inzego zitandukanye uburyo zitazasigara inyuma mu iterambere ry'ikoranabuhanga
RURA yaganiriye n'inzego zitandukanye yaba iza leta n'izigenga, cyane cyane izikora mu by'ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza