00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imyaka 12 y’ibikorwa bya BSC bigamije kugeza ku Banyarwanda internet yihuta kandi ihendutse

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 11 Kanama 2021 saa 08:13
Yasuwe :
0 0

Kubaho nta internet cyangwa kuyigira ariko igenda gake ni ibintu abantu benshi binubira kandi koko bitajyanye n’ikinyejana tugezemo, kuko unarebye no muri ibi bihe bya Covid-19 biba bikenewe ko abantu bagira internet inyaruka kugira ngo akazi gakorerwa mu rugo kabashe kugenda neza.

Ikigo cya BSC [Broad System Corporation] cyatangiye mu 2008, ni kimwe mu byafashije abanyarwanda kuziba icyo cyuho kibageza ku yindi ntera mu bijyanye n’ikoranabuhanga rya murandasi yihuta, aho cyashyize umuyoboro wa Fibre optic wihutisha internet mu Turere twose tw’igihugu ufite burebure bwa kilometero 3000.

Umuyobozi Mukuru w’iki kigo, Christian Muhirwa, yavuze ko mu myaka hafi 13 bamaze batanga serivisi zo gusakaza umurongo wa internet no gutanga serivisi zinoze zo gucunga umutekano w’amakuru mu buryo bw’ikoranabuhanga [BSC Net Shield] bamaze gufasha ibigo by’amashuri bitandukanye, iby’imari, amavuriro, amahoteli n’ibindi.

Mu gihe cya Covid-19 by’umwihariko aho benshi byabaye ngombwa ko bakorera mu rugo, bamwe banakorera inama ku ikoranabuhanga, iki kigo cyabashije kubaha serivisi nziza za murandasi zikoreshwa mu ngo kandi ziri ku muvuduko wo hejuru, bibafasha gukora nta mbogamizi zindi bahura nazo.

Muhirwa yagize ati “BSC ifite serivisi nyinshi zikoreshwa n’imishinga y’ubucuruzi zifasha abakozi gukorana batiriwe bahura zirimo kubaha murandasi ikoreshwa mu rugo, internet za 4G, na internet y’inziramugozi [Wifi] ifite ikoranabuhanga rigezweho, ryihuta kandi rikwiriye mu rugo.”

“Turacyakomeza kwagura ibikorwa byacu bigendanye n’ibyo isoko ryacu rikeneye, kuko BSC yakoze ibishoboka kugira ngo imenye neza ko abantu bakorera mu rugo babona serivisi za murandasi zinoze nk’igihe bari gukorera inama ku ikoranabuhanga ndetse bagafashwa gucungirwa umutekano w’amakuru yabo ari kuri mudasobwa.”

Akomeza avuga ko iki kigo kitibanda gusa ku ngano ya internet gitanga ahubwo ko gikora iyo bwabaga ngo abakiliya babone serivisi bifuza bituma batuza bakita ku kazi bakora, babaha umuyoboro wa murandasi utekanye, ndetse bakabashyiriraho n’uburyo bwa ‘application’ bubafasha kuvugana n’abandi bari hirya no hino ku Isi kandi ku giciro cyo hasi.

BSC kandi ifasha imishinga mishya igitangira ndetse n’abashoramari gutangira ibikorwa byabo, ibaha ibikenerwa byose bijyanye na serivisi itanga ikabaha n’ubufasha ku bantu bujuje ibisabwa. Abakiliya b’imena muri iki kigo bashyirirwaho akarusho, aho bahabwa serivisi ku giciro gito, yizewe kandi y’ingirakamaro ku mishinga y’ubucuruzi.

Umuntu ushaka serivisi z’iki kigo cyangwa ashaka gusobanukirwa kurushaho ibyo bakora, yahamagara umurongo wa telefone utishyurwa 4141 cyangwa se akabandikira kuri email [email protected], [email protected], [email protected] Ashobora guhamagara kandi +250-785-927-485 cyangwa agasura urubuga rwabo www.bsc.rw

Umuyobozi Mukuru wa Broad System Corporation (BSC) Christian Muhirwa, yavuze ko mu myaka irenga 12 bamaze bakorera mu Rwanda bamaze kugeza internet kuri benshi
Broad System Corporation imaze kumenyekana mu gutanga internet ihendutse kandi yihuta

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .