00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imodoka Toyota yakoraga zizagabanukaho 40 % muri Nzeri 2021

Yanditswe na Umutoni Rosine
Kuya 19 Kanama 2021 saa 05:50
Yasuwe :
0 0

Kubera kubura ibyuma by’ingenzi byifashishwa mu gukora imodoka, uruganda rwa Toyota rwatangaje ko muri Nzeri uyu mwaka, imodoka rwajyaga rukora ku kwezi zizagabanukaho 40 %.

Ikibazo cy’ibura ry’ibikoresho bito byifashishwa mu gukora imodoka (chips) kimaze iminsi mu nganda zikora ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Toyota yateganyaga gukora imodoka 900 000 mu kwezi gutaha ariko yahisemo kuzakora imodoka 540 000 gusa.

Si Toyota yugarijwe gusa kuko na Volkswagen iherutse gutangaza ko imodoka ishyira ku isoko zishobora kugabanyuka mu minsi mike kubera kubura kw’ibyuma by’ingenzi byifashishwa mu modoka.

Izindi nganda zikora imodoka nka Motors, Ford, Nissan, Daimler, BMW na Renault zo zamaze kugabanya umubare w’imodoka zakoraga kubera kubura ibyuma.

Mu kwezi gushize, umuyobozi w’uruganda Intel rw’udukoresho twifashishwa mu nganda z’ikoranabuhanga, Pat Gelsinger yavuze ko ikibazo kigikomeje.

Yavuze ko hakiri nk’umwaka cyangwa ibiri kugira ngo utwo dukoresho twongere kuboneka nk’uko byahoze.

Kimwe mu byateye ibura ry’utwo dukoresho harimo ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 cyatumye ubucuruzi buhagarara.

Gukomeza kubura k’utwo dukoresho ni ikibazo gikomeye ku batuye Isi kuko bishobora gutuma ibikoresho by’ikoranabuhanga bihenda mu gihe ari bwo isi yari irikeneye cyane.

Imodoka Toyota yakoraga zizagabanyukaho 40 % mu kwezi gutaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .