Kwamamaza

Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi

Yanditswe kuya 19-08-2016 saa 21:41' na Cyprien Niyomwungeri


Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Minagri ku bufatanye na Trade Mark East Africa, batangije ikoranabuhanga ryifashishwa mu koroshya uburyo bwo gutanga ibyangombwa bifasha abohereza cyangwa abakura ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu mahanga ‘e-Portal’.

Uru rubuga rwatangijwe kuri uyu wa Gatanu tariki 19 Kanama, ruzageza amakuru ku bohereza n’abavana ibicuruzwa byabo bikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu mahanga, kubona ibyangombwa birimo ibyo kubyohereza no kubivana mu mahanga ndetse n’ibyo ubuziranenge bwabyo.

Umunyamabanga wa Leta muri Minagri ushinzwe ubuhinzi, Tony Nsanganira, yavuze ko rwubakiye ku mategeko ariho arebana n’uburyo bwo gufata neza ibihingwa cyangwa ibicuruzwa byoherezwa hanze cyangwa byinjira mu gihugu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.

Akomeza avuga ko ruzanoza imikorere na serivisi nziza, rukagabanya amafaranga n’igihe abashakaga ibyangombwa batangaga.

Yagize ati “Byoroshya uburyo bw’imikorere bikanongera imbaraga mu bucuruzi igihugu gikorana n’amahanga yaba ibihugu byo mu karere n’ahandi. Abakeneye ibyangombwa bibarinda gusiragira. Bizoroshya imikoranire no gutanga serivisi nziza ku bazikeneye.”

Ikoranabuhanga mu buhinzi rishamikiye ku mugambi wa Guverinoma y’u Rwanda wo gukoresha ikoranabuhanga mu guteza imbere ubukungu. Kuri ubu hatangiye gahunda yo guhingisha imashini, kuhira n’ibindi mu rwego rwo gushaka ibihingwa bikenewe ku isoko mpuzamahanga.

Mu cyerekezo 2020 u Rwanda rufite intego yo kuzamura ubuhinzi n’ubworozi ku kigero cya 8.5%, mu gihe mu myaka icumi ishize buri hagati ya 5 na 6%.

Nsanganira avuga ko ikoranabuhanga ribigiramo uruhare rukomeye ariyo mpamvu abahinzi n’aborozi bakwiye kuryifashisha kugira ngo byuzuzanye.

Yagize ati “Ikoranabuhanga niryo pfundo ryo kugira ngo ibyo byose bitere imbere, ubukungu bushamikiye ku bumenyi u Rwanda rwihaye rubigereho.”

Safari Evariste wo mu kigo Balton Rwanda cyohereza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu mahanga, avuga uburyo bwa kera bwabakererezaga cyane kuko byabasabaga gusinyisha henshi no gukoresha igihe kinini.

Ashimangira ko basanze ku mwaka bazazigama miliyoni imwe bakoreshaga mu ngendo zo kujya gusaba ibyangombwa kubikurikirana n’ibindi.

Yagize ati “Byatwaraga igihe, amafaranga n’ibindi, ibyo ntabwo bizongera kuko nkatwe tuzazigama miliyoni yose yageneraga ahanini mu mavuta twashyiraga mu modoka dukora ingendo zo gusaba no gukurikirana ibyangombwa.”

Kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu Rwanda biri hagati ya 19 na 20% mu gihe hifuzwa ko bigera kuri 28%. Ibiva hanze byo hifuzwa ko biguma hagati ya 16 na 17%.

Trade Mark East Africa yatanze ibihumbi 150 by’amadolari kugira ngo iri koranabuhanga rigerweho bityo ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bwihute.

Kugeza ubu ibigo 150 n’abantu ku giti cyabo 50 bamaze gukoresha ubu buryo bw’ikoranabuhanga mu gusaba ibyangombwa kuva bwatangira mu mezi atatu ashize.

Muri iki gihe kandi ibyangombwa by’abatumiza ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi 120 byaratanzwe naho ibyemezo by’ubuziranenge 207 na byo biratangwa.

Umunyamabanga wa Leta muri Minagri ushinzwe ubuhinzi, Tony Nsanganira

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Friday 30 Nzeri 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved