Ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu gukwirakwiza imbuto n’ifumbire muri gahunda ya Nkunganire

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 20 Ukuboza 2017 saa 10:13
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Ikoranabuhanga, BK TecHouse, cyamaze kubaka ikoranabuhanga ryitwa Smart Nkunganire System (SNS), rizifashishwa n’inzego zishinzwe ubuhinzi mu gufasha abaturage gusaba imbuto n’ifumbire bakeneye, bakanamenyekanisha umusaruro wabo ku buryo bazarushaho kugirirwa icyizere na banki zikarushaho kubaha inguzanyo.

Ubwo Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyunguranaga ibitekerezo n’abafatanyabikorwa muri iyi gahunda kuri uyu wa Gatatu, Umuyobozi wa BK TecHouse, Regis Rugenanshuro, yavuze ko bitegereje imibare ya 2016 bagasanga nubwo 70% by’abaturage babeshejweho n’ubuhinzi n’ubworozi, ariko inguzanyo banki zishyira muri urwo rwego ari 7.4 ku ijana.

Ibyo ngo byatumye biga uburyo bwo guhuza amakuru y’abahinzi ashobora guhabwa abayakeneye, nka banki cyangwa ibigo by’ubwishingizi biba bikeneye gufata ibyemezo bishingiye ku makuru afatika.

Umuyobozi wa RAB, Marc Cyubahiro Bagabe, yavuze ko iryo koranabuhanga rizafasha cyane no mu gukwirakwiza imbuto mu bahinzi muri gahunda ya Nkunganire, byajyaga bigorana gukora igenamigambi kuko bitabaga byoroshye guhuza amakuru y’abasaga miliyoni ebyiri bahurira muri iyo gahunda.

Yakomeje vuga ko ubu buryo bushya buzafasha mu gutuma abantu bose bakora ubuhinzi bamenyekana, imbuto bazakoresha mu ihinga runaka n’ifumbire bizajyana n’ingano yayo, byose binyuze mu muyoboro umwe.

Yakomeje agira ati “Ibibazo twagiye tugira ni ukuba umuntu yavuga ngo nta wamenya wenda abahinzi bazakenera imbuto bangana batya, abazakenera ifumbire bangana batya, ikaza ari nkeya cyangwa nyinshi cyane. Ari nyinshi ikarenza ikenewe cyangwa se ari nkeya byose bifite ingaruka zitari nziza.”

Herekanwa ikoranabuhanga rigiye kwifashishwa mu gukwirakwiza imbuto n’ifumbire muri gahunda ya Nkunganire

Bagabe yavuze ko iyo imbuto ibaye nkeya hari ibyo igihugu gitakaza kimwe n’iyo ibaye nyinshi cyane kubera ko idashobora kubikwa igihe kirenze umwaka.

Yakomeje agira ati “Mwagiye mwumva twitaba PAC batubaza iby’imbuto zangiritse. Zangirika kubera ko igenamigambi ryacu ntabwo riba rinoze kubera kubura ikoranabuhanga nk’iri ridufasha.”

Ubusanzwe ngo kubona umuhinzi wese uri muri Nkunganire byari bigoye, ku buryo hari n’ubwo wasangaga kujya kugenzura umuba w’impapuro z’abavuga ko batanze ifumbire bifata umwanya, ugasanga no kubishyura na byo biratinze, bikagira ingaruka mbi ku mikorere y’izo nzego zombi.

Kuri iyi nshuro niba umuhinzi yiyandikishije, RAB izajya ibona amakuru ye yose, ingano y’ubutaha afite, igihingwa agiye guhinga n’ifumbire zakenera akanamenya n’amafaranga azakoresha.

Yakomeje agira ati “Abahinzi barasabwa kumva ko iri koranabuhanga rizabafasha niba bakeneye nk’inguzanyo muri banki, bizoroha kuko ya makuru aba ahari, niba ahinze igihingwa runaka, bizaba bigaragara ko yagize umusaruro mwiza, bizorohera ushaka kumuha inguzanyo.”

RAB ifite intego ko mu kwezi kwa mbere iri koranabuhanga rizaba ryatangiye mu buryo bw’igerageza, rikazatangira byeruye muri Nyakanga 2018. Byitezwe ko kwandika abahinzi miliyoni ebyiri bizihuta, kuko igerageza ryerekanye ko bashobora kwandika abaturage basaga 1000 mu minsi 12.

Ni ikoranabuhanga rizagira inyungu

Umuyobozi wa BK TecHouse, Regis Rugemanshuro, yavuze koi ri koranabuhanga rizafasha abahinzi kujya babona inyongeramusaruro bahabwa na leta byihuse.

Bizatangira abahinzi biyandikisha nk’uko bisanzwe kuri telefoni zabo zaba smartphone n’izindi, bakanze *774# ubundi bagakurikiza amabwiriza.

Rugemanshuro yavuze ko iri koranabuhanga rizatuma bamenya aho umuhinzi atuye, ibihingwa ahinga, ubuso ahingaho, maze ikoranabuhanga rifashe mu kuvuga ngo ‘wowe niba uhinga ibigori koresha ifumbire imeze gutya, aho ufite ubuso bungana gutya uba ukeneye imbuto ingana gutya,’

Yakomeje agira ati “Ibindi bazabona uretse amakuru yabo, kumenya abo aribo n’ibyo bahinga, tuzabafasha kubona amasoko.”

Ibyo kandi ngo bizatuma banki n’ibigo by’ubwishingizi bitega amatwi abahinzi kugeza ubu badahabwa inguzanyo nk’ijya mu bubatsi cyangwa mu nganda.

BK techHouse itaganya ko izabona inyungu ku mafaranga azajya yishyurwa n’ibigo bikeneye amakuru azaba abitswe muri iryo koranahuhanga, nk’ibigo by’itumanaho, banki n’ibigo by’ubwishingizi.

Umuyobozi wa BK, Dr Diane Karusisi
Umuyobozi wa RAB, Marc Cyubahiro Bagabe
Umuyobozi wa BK TecHouse, Regis Rugemanshuro

Amafoto : Muhire Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza