Ikoranabuhanga ricunga umutekano w’imodoka za Volkswagen rirageragerezwa mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kamena 2018 saa 10:59
Yasuwe :
2 1

U Rwanda rwabaye igihugu cya kabiri cyageragerejwemo ikoranabuhanga rishya ry’uruganda rwa Volkswagen, ryo gukurikirana imodoka hagamijwe kuzicungira umutekano.

Iri koranabuhanga rije mu gihe Volkswagen umwaka utaha izatangiza mu Rwanda uburyo bwo gusanga imodoka ziparitse ahantu ugakoresha telefoni yawe ukayifungura ukayitwara aho ushaka kujya hanyuma ukayigarura ukishyura byose kuri telefoni yawe, ibizwi nko gusangira imodoka (Car sharing).

Umudage Mukayil Kilic ni we wakoze iri koranabuhanga rikiri mu igeragezwa ryitwa ‘Car on Demand Interim Solution (CDIS); ryageragejwe mu Budage mu mezi atandatu ashize.

Mu Rwanda ni aha kabiri iri koranabuhanga ririmo kugeragerezwa, aho ryashyizwe mu modoka ebyiri muri 50 zo mu bwoko bwa VW Passat ziri mu mushinga wa Volkswagen wo guteranyiriza imodoka mu Rwanda no gushyiraho uburyo bwo kuzisangira.

Umuyobozi w’Ishami ry’ikoranabuhanga muri Volkswagen muri Afurika y’Epfo, Gerhard Naegele, yabwiye KT Press ko ‘mu Rwanda ari aha mbere muri Afurika hageragerejwe iri koranabuhanga’.

Biteganyijwe ko mu 2019 ubwo Volkswagen izatangiza uburyo bwo gusangira imodoka ku bantu ku giti cyabo mu Rwanda, ari nabwo iri koranabuhanga rizatangira gukoreshwa.

Iri koranabuhanga rishyirwa mu modoka kui buryo umuntu azajya asaba imodoka akoresheje Application ya telefoni mu masegonda make Volkswagen imurangire ahamwegereye yayikura, nayigeraho akoreshe application nanone yerekwe iyo atwara. Iri koranabuhanga rizajya rihita rimuha imibare ivuye kuri mudasobwa iri i Berlin mu Budage, ayikoreshe mu kuyifungura.

Mu mezi atandatu ari imbere iri koranabuhanga rishobora kuzatangira gukoreshwa mu Rwanda, rikazashyirwa mu modoka za VW Polo, VW Passat, VW Teramont na VW Amarok, zizabanza gukoreshwa muri gahunda yo gusangira imodoka ku bantu ku giti cyabo.

Biteganyijwe ko guhera mu kwezi gutaha abantu bafite icyo bahuriyeho nk’ikigo, Minisiteri bazatangira gukoresha uburyo bwo gusangira imodoka za Volkswagen. Gusa hano uru ruganda ruzajya rubaha imfunguzo z’imodoka, ariko mu cyiciro cy’abantu basaba imodoka ku giti cyabo hazajya hatangwa imibare ine (Code).

Volkswagen irateganya gushyira muri Afurika y’Epfo indi mudasobwa imeze nk’iri mu Budage kugira ngo igenzure ibikorwa byayo muri Afurika.

Izindi nganda zigira uburyo bwo kugenzura umutekano w’imodoka bumeze nka VW CDIS ariko ubu bwo bufite uburyo bwo gukaza umutekano butandukanye n’ubundi bwose.

Imodoka za Volkswagen zateranyirijwe mu Rwanda zigiye kujya zisangirwa hifashishijwe ikoranabuhanga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza