Ibigo birimo Microsoft byatangiye gukora porogaramu izajya igaragaza uwakingiwe Covid-19

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 18 Mutarama 2021 saa 07:55
Yasuwe :
0 0

Urukingo rwa Covid-19 rwatangiye gutangwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu bindi bihugu bitandukanye nk’i Burayi, gusa hakaba hakibazwa uburyo ibikorwa bitandukanye birimo amashuri n’ubucuruzi byakomeza gukora hakumirwa ubwandu bushya.

Ibihugu byinshi biri kurwana no gusubira mu buzima busanzwe ndetse no kugeza ku baturage babyo urukingo. Icyakora, uburyo bwo kumenya uwakingiwe n’utarakingiwe nta manyanga, buracyari ingorabahizi.

Mu minsi iri imbere birashoboka ko mu bikorwa umuntu yitabira nko gukora ingendo mu ndege, kujya mu bitaramo bizajya bimusaba kuba yarakingiwe Covid-19.

Sosiyete z’ikoranabuhanga zibumbiye hamwe mu itsinda ryiswe the Vaccine Credential Initiative, zatangiuye gukora ikoranabuhanga rizajya rishyirwa muri telefoni rikagaragaza amakuru yose ku muntu mu bijyanye na Covid-19 harimo no kuba yarakingiwe cyangwa atarakingiwe.

Iri tsinda rigizwe n’ibigo by’ikoranabuhanga ndetse n’imiryango yita ku buzima nka Microsoft , Salesforce, Oracle, Cerner, Cigna’s, Evernorth, Epic na Mayo Clinic n’ibindi.

Iri koranabuhanga rizafasha amavuriro kubasha kubika amakuru y’uko inkingo zatanzwe ndetse n’abazihawe, bikazafasha n’abantu batandukanye kubasha kubika amakuru y’urukingo bahawe.

Ni ibintu bizoroha cyane mu gihe hatangijwe ibikorwa byo kwaka abantu icyangombwa cy’uko bakingiwe nk’igihe bagiye gutega indege, igihe bagiye mu birori nk’ibitaramo n’ibindi.

Umuyobozi w’umuryango udaharanira inyungu wa The Commons Project, Paul Meyer, yabwiye CNN ati “ “Kuri ubu kugira ngo ujye mu ndege, mu ishuri, ku kazi bizajya bigusaba kwerekana ko wapimwe Covid-19, biragusaba kugira ikibumbiyemo ayo makuru yose kugira ngo ubashe kuyerekana.”

Aya masosiyete azakora porogaramu izajya ishyirwa muri telefone zigezweho, ibike amakuru y’ingenzo yerekeye umuntu kuri Covid-19.

Amasosiyete y'ikoranabuhanga agiye gukora uburyo buzoroshya kumenya uwahawe urukingo rwa Covid-19 n'utararuhawe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .