Hasobanuwe umusaruro witezwe ku cyogajuru u Rwanda ruteganya

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Gicurasi 2018 saa 03:44
Yasuwe :
2 0

Inzego z’Abikorera mu Rwanda no mu Buyapani ziri mu bufatanye bugamije gutuma u Rwanda rukora amateka rukabona icyogajuru kizajya mu kirere bitarenze umwaka wa 2020.

Ibihugu bitandukanye ku Isi bifite ibyogajuru bitandukanye binakoreshwa mu buryo butandukanye. Nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, U Bushinwa, u Burusiya n’ibindi bifite ibyogajuru bikoreshwa mu butasi ndetse no mu ntambara.

Hari ibyogajuru byoherezwa mu kirere kugira ngo bibashe gufata amashusho y’uko ikirere kimeze afashe abashinzwe itaganyagihe. Hari ibindi byoherezwa mu isanzure ngo bifate amashuho y’uko hateye, agafasha abahanga mu bushakashatsi. Hari n’ibyogajuru bikoreshwa mu itumanaho bifasha abantu kwakira amajwi, amashusho cyangwa kumenya aho ibintu runaka biherereye.

U Rwanda ruri gufatanya na Kaminuza ya Tokyo na Kaminuza ya Kyūshū, mu gushyiraho ikigo cya mbere mu Rwanda cy’ibijyanye n’ubumenyi bw’ikirere n’ ibijyanye n’ibyogajuru. Icyo kigo nicyo kiziga uko u Rwanda rushobora kugira icyogajuru cyarwo.

Ubwo Ikigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA) cyaganiraga n’abanyamakuru mu Cyumweru gishize havugwa ku bigo by’Abayapani bizitabiria inama y’Ikoranabuhanga muri Afurika (Transform Africa) iri kubera i Kigali, Umuyobozi Wungirije mu Rugaga rw’Abikorera mu cyiciro cy’Ikoranabuhanga, Robert Ford, yavuze ko icyogajuru u Rwanda rushaka atari icyo kwifashisha mu ntambara ahubwo ari cyo kwifashisha mu iterambere.

Ati “Abandi bagiye mu kirere bashaka kurwana, bashaka kunekana n’ibindi. Twe icyo dushaka ni ukugira ngo ayo makuru (yafashwe n’icyogajuru) adufashe guteza imbere ubuhinzi, ubworozi, ubuvuzi n’ibindi kuko abanyarwanda ubu barahari bashobora kubikora ariko babura amakuru.”

U Buyapani bwafashije cyane abanyarwanda kujya kwiga muri Kaminuza zabwo zikomeye mu by’ikoranabuhanga nka Kobe Institute of Computing binyuze muri gahunda ya Abe Initiative.

Ford yavuze ko hari n’abarangije mu ikoranabuhanga mu makuru y’ibijyanye n’isanzure ariko babura uko bakoresha ubumenyi bafite kubera ko u Rwanda rutagira icyogajuru cyarwo kandi gukoresha iby’abandi bihenze.

Ati “Si ukuvuga ngo tujyeyo kubera impamvu zajyanyeyo abandi. Twe turashaka gukoresha icyogajuru kugira ngo dushobore guteza imbere ikoranabuhanga rishingiye ku makuru kuko abanyarwanda bamaze kubyiga. Kugira ngo ushobore kubiteza imbere bisaba ko ushingira ku bandi bafite ubushobozi bw’icyogajuru kandi birahenda”.

Ford yavuze ko u Rwanda ruramutse rugifite byakoroha nko mu buhinzi kumenya imirima ifite ibihingwa byagize ikibazo n’ibindi.

Ati “Mu Buyapani hari ahantu twagiye, bafite imirima iyo imashini iri gutera imbuto buri kobo icukuye igenda igahereze nimero, aho ishyize ikigori igashyiraho ibiharanga. Izo nimero zose ziragenda zigahurizwa ahantu hamwe mu mashini. Iyo ikigori kimaze gukura hakaba agasimba kakirya bakoresha icyogajuru bakareba aho icyo kigori kiri.”

Yakomeje agira ati “Iyo kimaze kuhabona, cyohereza drone ikagenda ifite umuti wo gutera ahari ako gasimba ariko ikanahaguma ifata amafoto kugira ngo irebe niba wa muti wakoze, igashobora no kuba yamanuka hasi igafata ubutaka mu mizi y’icyo kigori ikaritwara muri laboratwari bakareba ikiri mu butaka cyatumye ako gasimba gakura […] iyo niyo ntambwe dushaka kugira ngo abanyarwanda bagereho.”

Ghana nicyo gihugu cya Afurika gifite icyogajuru mu isanzure cyakozwe n’abaturage bacyo. Mu bindi bihugu bya Afurika bifite ibyogajuru harimo nka Afurika y’Epfo yohereje icya mbere mu 1999, Nigeria yacyohereje mu 2003 hagamijwe kugenzura ibijyanye n’ibiza, Misiri yohereje icya mbere mu 2007 hagamijwe ubushakashatsi mu by’ubumenyi, Maroc, Kenya, Angola na Ethiopia.

Iicyogajuru u Rwanda rukeneye ni icyo kwifashisha mu bikorwa by'iterambere
Umuyobozi Wungirije mu Rugaga rw’Abikorera mu cyiciro cy’Ikoranabuhanga, Robert Ford

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza