Haribazwa byinshi ku gitero gikomeye cy’ikoranabuhanga giherutse kwibasira Facebook

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 5 Ukwakira 2018 saa 01:35
Yasuwe :
0 0

Mu kwezi gushize, Urubuga Nkoranyambaga rwa Facebook rwibasiwe n’igitero cy’ikoranabuhanga kiza mu bikomeye aho byasabye iminsi 11 ngo gihagarikwe.

Mu gihe hashize igihe kigera ku Cyumweru ariko Facebook imenyesheje Isi ibijyanye n’iki gitero cyibasiye konti z’abagera kuri miliyoni 50, hakomeje kwibazwa byinshi birenze kuri uyu mubare.

CNN ivuga ko kugeza ubu nta muntu uzi abagabye iki gitero cyangwa icyo bashakaga.

Nta n’umwe uzi niba bari bagamije kwibasira abantu bo mu bihugu runaka, igihe bamaze binjira muri konti z’abakoresha Facebook cyangwa amakuru baba baratwaye.

Hari impungenge ko bashobora kuba bari bagamije kwiba amakuru bwite y’abantu no kuzayashyira ku karubanda, bagamije kuzivanga mu matora ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ateganyijwe mu 2020 cyangwa kuzatera ubwoba abanyapolitiki hirya no hino ku Isi.

Mu gihe Facebook ivuga ko aba bajura b’ikoranabuhanga barebye ahari icyuho mu buryo uru rubuga rwubatse akaba ariho binjirira, haranibazwa niba umunsi babimenyeho aribwo bari bagitangira kwinjira muri konti z’abantu koko.

Hari impungenge kandi ko ibyo aba bajura bashakaga gukora cyangwa bakoze, bishobora guhura n’ibyakorewe urubuga ruhuza abifuza urukundo rwa Ashley Madison mu 2015.

Amakuru y’abakoresha uru rubuga biganjemo abacaga inyuma abakunzi babo yashyizwe ku karubanda, ku buryo washoboraga kubashakisha ukoresheje email zabo. Ibi byatumye bamwe mu barukoreshaga biyahura kubera ipfunwe n’ikimwaro.

Iby’iki gitero cyibasiye Facebook byatangajwe mu gihe abantu benshi bakibaza ku kibazo cya Cambridge Analytica, byatahuwe mu ntangiriro z’uyu mwaka ko yakoresheje nta burenganzira amakuru y’abasaga miliyoni 80 mu kwamamaza Trump.

Nubwo iki kibazo cya Cambrigde Analytica cyatumye agaciro k’imigabane ya Facebook kamanuka ku kigero cya 18%, iki gitero ngo cyo gishobora kuzagira ingaruka ku bantu barenga ziriya miliyoni 80.

Haracyari urujijo ku gitero cy'ikoranabuhanga cyagabwe kuri Facebook

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza