00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hagiye gutoranywa imishinga mito y’ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga izahabwa ubufasha bwa miliyoni 19 Frw

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 25 Gicurasi 2021 saa 09:40
Yasuwe :
0 0

Urugaga rw’Abikorera (PSF) rubinyujije mu Ishami ryarwo rishinzwe Ikoranabuhanga rugiye gutoranya imishinga mito ikora ishoramari rishingiye ku ikoranabuhanga izahabwa ubufasha bwa miliyoni 19,9 Frw (20.000 $).

Ni ku nshuro ya kabiri iyo mishinga igiye gutoranywa muri gahunda yiswe FinTech Hub ibaho ku bufatanye n’Ikigega cy’Umuryango w’Abibumbye gishyigikira Iterambere ry’Imishinga yo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere (UNCDF) Ishami ry’u Rwanda, Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo na Kigali Innovation City.

Ine yatoranyijwe ku ikubitiro mu Ukwakira 2020 irimo Benefactors, Hepta Pay Ltd, Raisin Ltd na Exuus.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa 25 Gicurasi 2021, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga muri PSF ari naryo rigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda, Ntale Alex, yavuze ko buri nyuma y’amezi atandatu hazajya hatoranywa imishinga itanu, ifashwe hagamijwe kongerera ba nyirayo ubumenyi, kubahuza n’abafatanyabikorwa, kubafasha kubona igishoro no kugera ku isoko, ndetse no kugaragaza amahirwe ahari.

Yavuze ko intego ya FinTech Hub ari uko 80% by’imishinga ikora iryo shoramari mu Rwanda yagerwaho n’iyo gahunda, byarimba bikaba 100%.

Yakomeje ati “Turashaka gushyigikira imishinga yacu ku buryo ibasha kongera umubare w’abakiliya ikaguka, ari nako tubafasha mu bukangurambaga bwo gutangiza imishyikirano n’imikoranire izayifasha [imishinga] gukura.”

Umuyobozi wa UNCDF Ishami ry’u Rwanda, Uwamahoro Roselyne, yavuze ko icyo Kigega cyagize ubufatanye muri FinTech Hub hagamijwe gushyigikira uburyo bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije ubukungu hifashishijwe ikoranabuhanga; by’umwihariko nyuma y’ingaruka bwagizweho n’icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Turi gushaka uko twakorana na za guverinoma zitandukanye by’umwihariko iy’u Rwanda, mu guteza imbere ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.”

Umusesesenguzi w’Ikoranabuhanga ry’Ibigo bya Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Munezero Angelos, yatangaje ko FinTechHub iri mu murongo umwe na gahunda Leta y’u Rwanda yihaye yo guteza imbere ihangwa ry’udushya mu ikoranabuhanga, haba imbere mu gihugu no mu Karere.

Yifashishije urugero rw’indege za Drone zifashishwa mu buvuzi, yagize ati “Ikoranabuhanga ritangirizwa mu Rwanda hashakishwa ibisubizo [by’ibibazo bihari] nyuma rikitabazwa n’ibihugu by’amahanga.”

Drone za Zipline zatangiye gukoreshwa mu rwego rw’ubuzima mu 2016, nyuma ziza kwitabazwa na Ghana, Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Buyapani.

Imishinga itoranywa muri FinTech Hub ihabwa ubufasha mu buryo bw’ubumenyi ikeneye, ubw’imikorere ndetse igahabwa amafaranga y’igishoro ku musozo w’iyo gahunda imara amezi atandatu. Inyungu umushinga watoranyijwe ukuramo zibarirwa agaciro ka 20.000$.

Imishinga iri gutoranywa binyuze mu gukora igenzura ku rwego igezeho ikura (kuko hafashwa iyatangiye gukora), igihe ishobora kuramba ndetse n’ibisubizo itanga mu ishoramari ryimakaza ikoranabuhanga. Abashaka kurushanwa babisaba banyuze kuri rubuga https://fintechub.rw/

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga muri PSF ari naryo rigenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iyo gahunda, Ntale Alex, yavuze ko buri nyuma y’amezi atandatu hazajya hatoranywa imishinga itanu
Umusesesenguzi w’Ikoranabuhanga ry’Ibigo bya Leta muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Munezero Angelos, yatangaje ko FinTechHub iri mu mujyo wa gahunda Leta yihaye yo guteza imbere ihangwa ry’udushya mu ikoranabuhanga
Umuyobozi wa UNCDF Ishami ry’u Rwanda, Uwamahoro Roselyne, yavuze ko icyo Kigega cyagize ubufatanye muri FinTech Hub mu gushyigikira uburyo bwo gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije ubukungu hifashishijwe ikoranabuhanga
Abo bayobozi bagiranye ikiganiro n'itangazamakuru bavuga ku nyungu imishinga ibona mu kuba yatoranywa muri FinTech Hub

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .