00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyabiraka bajyaga babura amakuru y’ahari akazi bashyizwe igorora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 Kanama 2021 saa 06:47
Yasuwe :
0 0

Abakora mu nzego z’imirimo itanditse mu Rwanda, bashyiriweho urubuga bazajya baboneraho amakuru y’aho bashobora kubona akazi mu rwego rwo guteza imbere uru rwego.

Ni urubuga rwiswe Ayambe Talent Solution, rwashinzwe na Alex Kalanda afatanyije n’abanyeshuri biganye mu Ishuri ry’Ikoranabuhanga ryo muri Amerika, "Massachusetts Institute of Technology (MIT)."

Ikigamijwe ni ukuzamura ihangwa ry’imirimo n’udushya mu nzego zitandukanye mu bihugu byo ku Mugabane wa Aziya, Amerika y’Amajyepfo na Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na The New Times, Kalanda yavuze ko intumbero yabo ari uguha akaciro urwego rw’imirimo y’abanyabiraka no gufasha mu guhanga imirimo mishya muri Afurika mu cyerekezo 2050.

Kalanda yavuze ko ashingiye ku bipimo bya Banki y’Isi, urwego rw’imirimo ishingiye ku biraka ruhagarariye 89% by’abakora mu mirimo yanditse muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara.

Ibi bivuze ko abo bantu batabona umushahara uhoraho buri kwezi cyangwa amasezerano y’akazi, ku buryo imiryango yabo ibaho bitewe n’amahirwe bagize yo kubona ibiraka.

Ayambe Talent Solution izaba ifite igice gihuza abafite ubushobozi mu nzego runaka bashaka akazi k’igihe gito kaba aka buri munsi cyangwa icyumweru barimo nk’abakora amazi, amashanyarazi, abatunganya umusatsi, abasiga irangi, abatunganya amashusho, abatetsi, abakora isuku, abasana televiziyo zapfuye, abubatsi n’abandi.

Nibura Ayambe iteganya ko uyu mwaka uzashira imaze guhuza abantu ibihumbi 100 bazaba bashobora kubona akazi binyuze kuri telefone zabo nubwo baba nta internet bafite.

Bizakorwa binyuze kuri application ya telefoni ku bakoresha smartphone zifite internet mu gihe abadafite internet bashyiriweho uburyo bazajya babona iyi serivisi mu Kinyarwanda cyangwa mu Cyongereza.

Abafite ubumenyi mu nzego zitandukanye bazajya babona amakuru y'ahari akazi binyuze kuri Ayambe Talent Solution

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .