Google yashyizeho uburyo bushya bufasha abayikoresha kuvumbura amashusho y’amiganano

Yanditswe na Dusabimana Aimable
Kuya 23 Kanama 2017 saa 07:46
Yasuwe :
1 0

Urubuga rwa Google rukoreshwa n’abantu benshi kurusha izindi ku isi, rwashyizeho uburyo bushya bufasha abarushakiraho ibintu kumenya mu buryo bwihuse niba bageze ku kintu nyirizina bashakaga cyangwa niba icyo bagezeho ari icyiganano.

Uburyo bushya Google yashyizeho buzajya bufasha cyane abajyaga bayishakiraho amashusho bakabona menshi avuga ikintu kimwe bikagorana kumenya ay’ukuri. Mu cyimbo cy’ifoto nto yifashishwaga mu kugaragaza ihuza ry’amashusho hazajya hakoreshwa amashusho magufi y’umusogongero ku buryo uyarebye ahita amenya niba ari aya nyayo hanyuma akabona kuyafungura.

Ikinyamakuru The Independent cyo mu Bwongereza cyatangaje ko ibibazo byari biri mu buryo bwakoreshwaga ari ukuba hari imbuga nyinshi cyangwa konti zitandukanye kuri izo mbuga zashukaga abantu bakaba bafungura amashusho atari ayo bifuzaga, ibyo byateraga umunabi abakoresha Google bayinengaga kuba itabasha kubarangira iby’umwimerere bifuza ahubwo ikabashyira mu gaco cy’abigana ibyakozwe n’abandi.

Uburyo bushya urwo rubuga rwashyizeho ruzajya rwohereza umuntu wese ushakiyeho amashusho runaka kuyageraho atayobye kandi byihuse.

Umuyobozi ushinzwe ibikorwa bya serivisi muri Google, Prashant Baheti, yagize ati "Tuvuge nko mu gihe ushatse kwiga imbyino nshya ya Salsa cyangwa waheze ku muhanda ushaka kwiga uko bahindura ipine ryagize ikibazo, ukaba ushaka amashusho akwigisha uko wakoresha bike ufite, uzajya umenya ayagufasha ukiyakubita imboni mu bisubizo byatanzwe n’ishakiro kuko uzajya ubona mu buryo busobanutse icyo ugiye gufungura cyose."

Yongeyeho ati "Incamake y’amashusho ni intambwe nshya mu kubafasha kumenya amakuru mu buryo bwihuse."

Ubuyobozi bwa Google buvuga ubu buryo bw’incamake y’amashusho, azajya yikina adasohora ijwi, buzahabwa gusa abakoresha porogaramu za Android cyangwa Chrome muri telefoni. Ntabwo batangaje igihe buzagezwa ku bakoresha mudasobwa cyangwa se niba bizakorwa.

Ubu buryo bushya bufasha mu ishakiro ry’amashusho kuri Google, bwifungura ku muntu wese uri gukoresha internet ya Wi-Fi, gusa bukanemererwa abakoresha iyabo bwite mu gihe babihisemo bahindura uburyo porogaramu bifuza kubishyiramo zikora.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza