Facebook yemeje ko abibwe amakuru na Cambridge Analytica bashobora kuba ari miliyoni 87

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Mata 2018 saa 09:35
Yasuwe :
0 0

Facebook yatangaje ko ikigo Cambridge Analytica, cyakoranye na Perezida Donald Trump mu gihe cyo kwiyamamaza, gishobora kuba cyaribye amakuru y’abantu bagera kuri miliyoni 87 bakoresha Facebook, batabizi.

Amakuru yari yatangajwe mbere yavugaga ko abantu bibwe amakuru na Cambridge Analytica ari miliyoni 50 gusa.

Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, yatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 87 ari bo benshi bashobora kuba baratwariwe amakuru kandi uyu mubare bawubonye bagendeye ku nshuti abakoresha Facebook bari bafite icyo gihe.

Yagize ati “Ndahamya ko ngendeye ku isesengura ryacu batarenga miliyoni 87. Ni byiza ko bashobora kuba bake ariko turashaka kugaragaza benshi bashoboka twumva ko baba baragizweho ingaruka mu gihe cya vuba twakozemo ubwo busesenguzi.”

Facebook yasobanuye ko amakuru yakusanyijwe n’umwarimu muri Kaminuza wayashakaga ku mpamvu zo kwigisha kandi yabimuhereye uburenganzira. Aya makuru yaje gusangizwa abandi barimo Cambridge Analytica mu buryo butemewe.

Ikigo Cambridge Analytica nticyemera uriya mubare kuko gihamya ko abo cyaboneye amakuru batarenga miliyoni 30.

Nkuko CNN yabyanditse, guhera mu cyumweru gitaha Faceook izatangira kumenyesha abayikoresha niba amakuru yabo yarahawe Cambridge Analytica.

Facebook kandi irashaka kugabanya ubwoko bw’amakuru y’uyikoresha ashobora kubonwa n’undi muntu. Arimo nk’idini, ibyiyumviro muri politiki, ibijyanye niba warashatse, uri ingaragu, ugishakisha, amashuri wize, aho wakoze, imimerere, ibitabo ukunda gusoma, filimi n’imiziki abantu bakunda.

Kureba amatsinda, amapaji n’ibindi umuntu arimo bizajya bibanza byemezwe na Facebook. Guhera ku wa Mbere abakoresha Facebook bazahabwa uburyo bwo guhitamo abemerewe kugera ku makuru yabo.

Umuyobozi Mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, yatangaje ko abantu bagera kuri miliyoni 87 ari bo benshi bashobora kuba baratwariwe amakuru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza