Facebook yaciwe miliyari $5 kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Nyakanga 2019 saa 06:52
Yasuwe :
0 0

Komisiyo Ishinzwe Ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (Federal Trade Commission, FTC) yatangaje ko Facebook yemeye kwishyura miliyari $5 z’amande kubera amakuru y’abayikoresha yashyizwe hanze, bitandukanye n’amategeko agenga ubucuruzi icyo kigo cyemeye.

Iki ni cyo gihano gihambaye FTC ihaye ikigo cy’ubucuruzi kubera amakosa cyakoze, ndetse gihwanye n’inyungu ya Facebook mu kwezi.

Facebook imaze iminsi ikorwaho iperereza ku buryo umutekano w’abayikoresha urindwa, nyuma y’ibibazo yagiye ivugwaho.

Muri Werurwe 2018 byatangajwe ko Ikigo Cambridge Analytica cyinjiye mu makuru y’abantu benshi bigira ingaruka kuri konti zigera kuri miliyoni 87, ndetse ngo ibyavuyemo byifashishijwe mu matora ya Perezida wa Amerika mu 2016 no muri Karamampaka ya Brexit mu Bwongereza.

Iperereza ryaje kwaguka rigera no ku ikoranabuhanga ribasha kugaragaza isura y’abantu bari mu ifoto runaka, bakoresha Facebook.

Umuyobozi wa FTC, Joe Simons, yagize ati "Nubwo habayeho amasezerano menshi kuri miliyari z’abayikoresha hirya no hino ku Isi ko igiye kurinda uburyo amakuru yabo atangazwa, Facebook yarenze ku mahitamo y’abakiliya bayo.”

Facebook kandi yategetswe gushyiraho akanama kagenzura ibijyanye n’umutekano w’abayikoresha, katazaba kagenzurwa na Mark Zuckerberg uyobora iki kigo.

Zuckerberg yavuze ko bemeye kwishyura amafaranga baciwe, “ariko igikomeye, tugiye gukora impinduka mu mikorere mu buryo dukora ibigenewe abakiliya bacu n’uburyo tuyobora iki kigo.”

Yemeye ko iki kigo gifite inshingano zo kurinda ubusugire bw’abakoresha serivisi zacyo.

Komisiyo Ishinzwe Isoko ry’imari n’imigabane nayo yatangaje ko Facebook yemeye kwishyura miliyoni $100 z’ibihano yaciwe, kubera ko yatangaje amakuru ayobya, ku bijyanye n’ingaruka z’ikoreshwa nabi ry’amakuru ari kuri Facebook.

Ibyo byatumye umugabane wa Facebook umanuka ku isoko ry’imari n’imigabane kuri uyu wa Gatatu.

Facebook yaciwe miliyari $5 z'amande kubera amakosa yakoze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza