Hakozwe akuma kazajya gakorana n’ubwonko bw’umuntu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 Nyakanga 2019 saa 06:44
Yasuwe :
0 0

Elon Musk Umuhanga mu ikoranabuhanga akaba n’Umuyobozi wa Sosiyete Tesla, SpaceX na Neuralink yatangaje ko bamaze gukora akuma gato kazajya gashyirwa mu mutwe w’umuntu, amakuru ari mu mutwe akabasha kugenzurwa hifashishijwe mudasobwa cyangwa telefone zigezweho.

Musk yavuze ko ako kuma mu gihe kashyizwe mu mutwe kazajya kabasha gutuma ibitekerezo biri mu mutwe w’umuntu bibasha kugaragara hifashishijwe porogaramu ya telefone, bikazanafasha mu kuvura indwara zimwe na zimwe zifata ubwonko.

Ubwo yamurikaga iryo koranabuhanga kuri uyu wa Kabiri, Musk yavuze ko ako kuma kazaba ari gato cyane kurusha umusatsi wa muntu.

Ako kantu kazajya gahanahana amakuru n’akandi kuma umuntu azajya aba yambaye ku matwi, hanyuma byombi byohereze amakuru ari mu bwonko bw’ukambaye muri telefone ngendanwa byahujwe.

Ubwo buryo buri muri gahunda ndende ya Neuralink, Musk avuga ko buzajya bunifashishwa mu kuvura abafite ibibazo byo mu mutwe nko kwibagirwa, guturika udutsi tw’ubwonko, kanseri n’ibindi.

Kubera ubuto bw’ako kuma, ngo mu mutwe w’umuntu hazajya habasha kuba hajyamo utwo twuma icumi. Utwo twuma tuzajya duhuzwa na porogaramu ya iPhone ku buryo nyir’umutwe twashyizwemo azajya abasha kubyigenzurira.

Igerageza rya mbere ku bantu hakoreshejwe utwo twuma, Musk avuga ko rishobora gutangira mbere y’uko umwaka wa 2020 urangira.

Igerageza ku nyamaswa nk’inkende n’imbeba ryatangiye gukorwa.

CNN yatangaje ko Musk yashoye muri Neuralink miliyoni zigera ku ijana z’amadolari.

Sosiyete zikomeye mu ikoranabuhanga zagiye zigerageza uburyo amakuru ari mu bwonko bwa muntu yahuzwa akaba yagenzurirwaga kuri mudasobwa ariko ababikurikiranira hafi bavuga ko abakiliya bashobora kutazabyizera, kubera gukemanga umutekano w’amakuru yabo igihe yaba atangiye kubikwa mu byuma by’ikoranabuhanga.

Musk yavuze ko ako kuma kazaba ari gato cyane kurusha umusatsi wa muntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza