Drones zigiye gukoreshwa mu mibereho ya buri munsi y’Abanyarwanda

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 10 Gicurasi 2018 saa 07:01
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’ikigo Swift-x Inc. cyo mu mujyi wa Kobe mu Buyapani, ngo gifashe mu kunoza imikoreshereze y’indege cyangwa izindi mashini zikora zitarimo umuntu mu Rwanda.

Ikigo Swift-x Inc. gikora by’umwihariko ibirebana na drones, cyagize uruhare mu gushyiraho Kobe Institute of Computing yemeye kwakira abanyeshuri barenga 40 kuri buruse yatanzwe muri gahunda ya Abe initiative.

Perezida wa Swift-x Inc., Kenji Fukuoka, yagize ati “Intego yacu ni uguteza imbere ibijyanye na drones ku isoko ry’u Rwanda, intego yacu ikaba ari ugukemura ibibazo abaturage bagenda bahura nabyo twifashishije drones, no guhanga imirimo muri iki gihugu.”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu, yavuze ko u Rwanda rwishimira ubufatanye rumaranye igihe n’Umujyi wa Kobe, aya masezerano akaba aganisha ku guteza imbere no gukoresha ikoranabuhanga ry’ibikoresho bitagendamo abantu nk’indege zitagira abapilote.

Yakomeje agira ati “Muri ubu bufatanye turashaka gufatanya na Swift-x Inc. mu guteza imbere iri koranabuhanga, turashaga gutegurira hamwe ibikorwa n’amahugurwa ku rubyiruko rwacu, no gufatanya mu kwinjiza iri koranabuhanga mu buzima bwa buri munsi, mu buhinzi, mu buvuzi n’ahandi.”

Yavuze ko ari amahirwe urubyiruko rubonye ngo rwihangire imirimo, no kubasha kuba igicumbi gikomeye cy’ikoranabuhanga muri Afurika.

Drones mu Rwanda zikoreshwa mu bikorwa by’ingenzi mu buzima bw’abaturage harimo nko gukwirakwiza amaraso mu bitaro, gahunda yatangijwe n’ikigo cyitwa Zipline.

Kenji Fukuoka na Minisitiri Rurangirwa bashyira umukono ku masezerano
Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho, Rurangirwa Jean de Dieu, yavuze ko u Rwanda rwishimira ubufatanye rumaranye igihe n’Umujyi wa Kobe, aya masezerano akaba aganisha ku guteza imbere no gukoresha ikoranabuhanga ry’ibikoresho bitagendamo abantu nk’indege zitagira abapilote

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza