Kwamamaza

Drones zageze mu Rwanda zigiye kugeragerezwa i Muhanga

Yanditswe kuya 16-08-2016 saa 09:02' na Ntakirutimana Deus


Ikibuga cy’Indege zitagira abapilote [Drones] cyatangiye gukorwa mu Karere ka Muhanga, mu minsi mike zikazatangira kugeragezwa ngo zifashe mu bikorwa by’ubuzima.

Izo ndege zizajya zifashishwa mu bikorwa byo kugeza amaraso n’imiti mu bice by’icyaro bigoye kugerwamo n’imodoka. Ni gahunda ya Leta y’u Rwanda ku bufatanye na Sosiyete ya Zipline International yo muri Amerika.

Ku ikubitiro ebyiri muri izi ndege zageze mu Rwanda nkuko biherutse gutangazwa n’ikigo cy’Igihugu gishinzwe indege za gisivili (RCAA).

Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga yatangaje ko ibijyanye no gutangiza ikoreshwa ry’izo ndege mu kirere cy’u Rwanda birimbanyije.

Umunyamabanga uhoraho muri iyo Ministeri, Rosemary Mbabazi yavuze ko ikigezweho ari ugusinya amasezerano y’ikoreshwa ryazo. Ati “ Vuba aha bazatangira igeregeza ry’ikoranabuhanga ryazo. Biri muri igerageza no gusinya amasezerano.”

Mu mpera z’uku kwezi ngo igerageza rizatangira gukorwa, izo ndege zigwa ku kibuga zirimo kubakirwa mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga, aho imirimo yabyo yatangiye mu Cyumweru gishize.

Muri ako karere kandi hateganyijwe kubakwa ibibuga bine birimo icy’ahitwa mu Cyakabiri mu Murenge wa Shyogwe cyatangiye kubakwa, n’ibindi birimo ikizubakwa muri uwo Murenge ahitwa ku Karubanda, ndetse no mu Mirenge ya Rongi na Mushishiro, hasanzwe hari imisozi.

Agaruka ku kamaro k’izo ndege, Mbabazi yavuze ko zizifashishwa ngo zirusheho kurengera ubuzima bw’Abanyarwanda.

Ati “Mu minota 15 igomba kuba yagejeje ayo maraso ku bitaro. Ishobora kwihuta kurusha ya modoka yagombaga kuva mu Mujyi wa Kigali ikajya Muhanga n’ahandi ku buryo ubuzima bw’abanyarwanda bubungabungwa kurushaho, kandi icyangombwa ni ubuzima bwabo, kuko bafite agaciro kurusha ibindi byose. Tuzarengera ubuzima bwabo kurushaho, bizagabanya n’amafaranga menshi yakoreshwaga mu buryo busanzwe bwo gukoresha ibinyabiziga.”

Izo ndege zifite ubushobozi bwo gukora urugendo rungana n’ibirometero 150 kandi zigenda mu kirere icyo ari cyo cyose kimwe n’izisanzwe.

Imwe ifite ubushobozi bwo gutwara ikiro kimwe n’igice cy’amaraso ni ukuvuga amasashe atatu mu gihe gito ugeranyije n’uburyo byakorwagamo. Ahantu imodoka ikoresha amasaha ane, Drones ihakoresha iminota 15 gusa.

Sosiyete ikora izo ndege ya Zipline International izageza mu Rwanda indege ziri hagati ya 12 na 15 zizakorana n’ibigo nderabuzima bigera kuri 21 nyuma bikazagenda byiyongera.

Imirimo yo kubaka ibihuga drones zizajya zigwaho irarimbanyije

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Wednesday 28 September 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved