Indege za Zipline zisanzwe zigaragara mu bikorwa byo kugeza amaraso, inkingo n’indi miti nkenerwa ku bitaro bya kure mu bihugu birimo u Rwanda, Ghana, Nigeria no mu byaro bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Itangazo iyo sosiyete yashyize hanze kuri uyu wa Kane, rivuga ko ikoranabuhanga bari kubaka rizabashisha indege zabo kugeza inkingo za Covid-19 mu bice bitandukanye by’Isi, kandi zikagezwayo zibitse ku bukonje bukenewe bitewe n’ubwoko bw’urukingo.
Umuyobozi Mukuru wa Zipline, Keller Rinaudo, yavuze ko icyifuzo cyabo, ari uko kubona urukingo rwa Covid-19 bitagorana bitewe n’aho umuntu aherereye, ko ahubwo buri wese agomba kurubona.
Iyi sosiyete yatangaje ko iri koranabuhanga bari kubaka mu ndege zabo bari gufatanya na sosiyete imwe mu ziri gukora urukingo rwa Covid-19, gusa ntibatangaje amazina y’iyo sosiyete.
Aho drones za Zipline zihagurukira n’aho zigarukira, hazashyirwa za frigo zikonjesha zifite ubushobozi bwo kubika neza ubwoko bw’inkingo izo drones zizajya zitwara kugira hirindwe ko inkingo zapfa kuko zabitswe nabi.
Biteganyijwe ko muri Mata uyu mwaka aribwo Zipline izatangira gutwara inkingo izigeza ku bazikeneye mu bice bya kure.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!