Kwamamaza

Camera zicunga umutekano zahabije ab’akaboko karekare muri Expo

Yanditswe kuya 8-08-2016 saa 11:02' na Mukaneza M.Ange


Imurikagurisha mpuzamahanga ngarukamwaka mu Rwanda(Expo) ni kimwe mu bikorwa byitabirwa n’abantu benshi kandi b’ingeri zose, aho ku munsi ryitabirwa byibura n’abantu batari munsi y’ibihumbi 15 mu mibyizi, bashobora kwikuba inshuro ebyiri mu mpera z’icyumweru.

Gucunga umutekano w’abantu bangana gutyo n’ibyabo ntabwo ari akazi koroshye ari nayo mpamvu hitabajwe camera zicunga umutekano (camera de surveillance) za sosiyete Dynamic Solutions Ltd(DY-Solutions) zituma ubasha kumenya ibiri kubera mu mpande zose utavuye aho uri.

Zigitangira kwifashishwa mu gucunga umutekano mu 2014 zatamaje abagera kuri 15 bageragezaga kwiba, n’aho abandi bari bafite icyo gitekerezo batangira kugira ubwoba, icyo gihe DY-Solutions yabiherewe igihembo.

Umuvugizi w’Urugaga rwabikorera, PSf ifite mu nshingano gutegura Expo, Nkusi Mukubu Gerard yabwiye IGIHE ko bataratangira gukoresha camera ubujura bwari ku kigero cyo hejuru ndetse n’ibyibwe bigahera.

Ati” Mu myaka itatu tumaze dukorana, ziriya camera zatanze umusaruro ufatika. Mbere y’uko za camera ziza hariho ubujura bwinshi, gushakisha abibye nabyo ntibyari byoroshye ariko hamwe na camera bikorwa mu buryo bw’umwuga. Ubu navuga ko 95% y’ibyibwe biragaruzwa.”

Mukubu avuga ko impamvu kugaruza ibyibwe byoroha, ari uko inzego zishinzwe umutekano ziba zifite gihamya igaragaza igihe ukekwaho ubujura yinjiriye mu kibanza cy’abamurika ndetse n’igihe yasohokeye ku buryo ntaho yahera ahakana.

Umuyobozi mukuru wa sosiyete Dynamic Solutions Ltd (DY-Solutions), Serge Rusagara yavuze ko uretse kuba izi camera zarafashije inzego z’umutekano kugaruza ibyibwe, zinafasha mu kumenya mu by’ukuri ibiri kubera mu mpande zitandukanye muri Expo.

Ati” Iki kintu cyatumye abantu bakorera muri Expo barushaho kugira icyizere cyo kuvuga bati nasiga ibintu byanjye nkitahira, cyane cyane ko benshi bataha.Ibikoresho byacu tuba twabisize mu bibanza turimo. Polisi iba iri mu cyumba igenzura (control room) amasaha 24.”

Uretse kuba izi camera zifashishwa muri Expo kandi zishobora no gukoreshwa mu ngo z’abantu cyangwa se sosiyete z’ubucuruzi aho umuntu abasha kugenzura ibihabera bitamusabye kuva aho ari.

Ati” Ubu twazanye igisubizo gihendutse, aho ufata camera ku mafaranga make ukayishyira kuri Internet, ahantu hose waba uri niyo haba mu mahanga ukabasha kumenya ibiri kubera iwawe. Ubu sinirirwa mbaza umukozi ibiri kuba, nkoresha telefoni yanjye ahubwo nkaba namubwira nti ibi ko mbona bitameze neza.”

DY-Solutions ifite undi mwihariko wo kuba yarazanye utumashini tugenzura igihe abakozi bagereye ku kazi n’igihe batahiye (Time attendance machine), aho ubasha no kubona raporo zitandukanye zirimo amasaha umukozi yakerewe, iminsi yasibye ndetse n’amasaha y’ikirenga.

Ati” Ntabwo watiza umuntu igikumwe cyawe, kandi iyo utakozemo ako kanya bihita byigaragaza ko wasibye. Bifasha cyane impande zombi. Burya iyo umuntu yaje ku kazi arakora kandi bikuraho umuco wo gukererwa.”

Uretse ibi bikoresho kandi mu imurikagurisha riri kuba ku nshuro ya 19, DY Solutions yazaniye abanyarwanda icyuma kibafasha guhitamo ingufu bakoresha bacana (Converter) hagati y’amashanyarazi, imirasire y’izuba cyangwa moteri.

Yanatanze amahirwe yo gutsindira amafaranga cyangwa time attendance machine ndetse bakanayigushyirira mu kigo cyawe ku buntu.

Icyumba kigenzurirwamo ibiri kubera muri Expo
Camera zashyizwe ahatandukanye ahabera EXPO
Serge Rusagara (iburyo) asobanurira umukiliya bimwe mu bikoresho by'ikoranabuhanga bafite
Banatanga utumashini dutuma umenya igihe umukozi yagereye ku kazi n'igihe yatahiye

[email protected]


Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Saturday 1 Ukwakira 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved