Kwamamaza

Byinshi ku rubuga e-ntego ruzafasha abazi gukora porogaramu za mudasobwa

Yanditswe kuya 19-09-2016 saa 08:20' na Mukaneza M.Ange


Uko iminsi igenda ishira ni ko ikoranabuhanga rigenda rirushaho gutera imbere, ari na ko abantu benshi bashakisha uburyo baribyaza umusaruro boroshya itangwa rya serivisi zitandukanye zikenerwa n’abantu mu buzima bwa buri munsi.

Nubwo ariko usanga abantu benshi biganjemo urubyiruko baba bafite ibitekerezo bya porogaramu zishobora kuzana ibisubizo mu koroshya itangwa rya serivisi n’ibindi bikorwa bitandukanye byatwaraga igihe kirekire, si ko bose bafite amahirwe yo kubishyira mu ngiro.

Mu kubashakira igisubizo cyatuma porogaramu zabo zikorwa ndetse zikagirira akamaro abanyarwanda na bo ubwabo bakabasha kuzibonamo amafaranga, hatangijwe urubuga e-ntego.org.

Kuri uru rubuga rwatangijwe ku bufatanye bwa RTN (Rwanda Telecenter Network) n’Ikigo Apitech cyo mu Bufaransa, abantu batandukanye bazajya babasha gukoreraho porogaramu (Applications) zizajya zikoreshwa mu gutangaza serivisi zitandukanye binyuze mu guhamagara cyangwa kohereza ubutumwa bugufi.

Mu kiganiro na IGIHE, Hamza Khait , umukozi wa Apitech wagize uruhare mu ikorwa rya e-ntego, yavuze ko ari urubuga rworoshye gukoreshwa n’umuntu wese ufite ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa kuko uburyo rwubatse bifunguye kuri buri wese.

Ati”e-ntego bituruka ku ijambo intego. Uru rubuga rufasha umuntu wese gukoreraho porogaramu zishobora kwifashishwa uhamagaye cyangwa wohereza ubutumwa bugufi. Rukoresha ururimi PHP rusanzwe ruzwi cyane n’abakora porogaramu zitandukanye za mudasobwa.”

E-ntego ishobora gukorerwaho porogaramu zishobora kwifashishwa na Leta, amavuriro, amashuri ndetse n’abikorera mu kurushaho gutanga serivisi zinoze kandi zihuse.

Ati”Ivuriro rishobora gukoresha uru rubuga rigashyiraho porogaramu ifasha abantu gusaba gahunda yo kubonana na muganga(rendez-vous). Uwasabye gahunda yohererezwa ubutumwa bumubwira igihe azagirayo atiriwe atakaza umwanya wo kujya kwa muganga agataha atanavuwe.”

Khait yagaragaje ko ikigo runaka gishobora kwikorera porogaramu cyangwa se kigahitamo iyakozwe n’umuntu runaka usanzwe yariyandikishije ku rubuga e-ntego, ubundi akishyurwa.

Igihe umuntu ku giti cye yakoze porogaramu, urugero wenda imenyesha abantu uko iteganyagihe rihagaze, azajya yishyurwa bitewe n’amafaranga uwakoresheje iyi serivisi yishyuye.

Ati” Icyo umuntu asabwa ni ukumenyekanisha porogaramu yakoze kugira ngo abantu batangire kuyikoresha. Iyo umuntu ahamagaye cyangwa akandika ubutumwa asaba serivisi zitangwa binyuze kuri iyi porogaramu, hari amafaranga yishyura. Aya mafaranga niyo RTN-Apitech, ikigo cy’itumanaho n’uwakoze porogaramu bagabana.”

Nk’uko byagaragajwe hejuru, itandukaniro ry’uru rubuga n’izindi zisanzwe zikoreshwa mu gutanga serivisi hakoreshejwe ikoranabuhanga (e-services), ni uko porogaramu zo kuri e-ntego zizajya zikorwa n’abanyarwanda, ikindi ni urubuga rufunguye ku buryo ujyaho ugatangira gukoreraho porogaramu yawe, ugendeye ku by’ibanze baba baguhaye.

Ikindi kandi ni uko uburyo e-ntegoikozwe biha umuntu amahirwe yo kuba yagaragaza uburyo urubuga rwarushaho kuba rwiza cyangwa se akaruheraho agahanga utundi dushya twinshi.

Abatabasha kugera kuri internet batekerejweho

Nk’uko Khait yabisobanuye, uretse kuba e-ntego izafasha abafite ubumenyi mu gukora porogaramu za mudasobwa kuba babibyaza umusaruro, inafasha abantu bafite telefoni zigendanwa zidafite internet kuba babona serivisi ziyitangirwaho.

Ati” Twabonye ko hari abantu benshi bafite telefoni zigendanwa ariko nta internet bafite. E-ntego ifasha mu guhuza serivisi zitandukanye wasanga kuri internet na telefoni zitayifite.”

Umuntu wifuza gusaba serivisi, azajya yohereza ubutumwa bugufi cyangwa ahamagare umubare (short code) uzajya uba waratanzwe n’ababishinzwe, ubundi akurikize amategeko n’amabwiriza kugira ngo abashe guhabwa serivizi yifuza.

Biteganyijwe ko uru rubuga ruzatangira gukora neza mu mpera z’uyu mwaka kuko hakiri ibiganiro hagati ya Apitech, RTN n’ibigo byitumanaho bitandukanye kugira ngo hatangwe nimero zizajya zifashishwa n’abifuza kwaka serivisi.

Abafite ubumenyi n’ibitekerezo bya porogaramu za mudasobwa ariko bo amarembo arafunguye, icyo basabwa akaba ari ukwiyandikisha gusa.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza
IZINDI NKURU WASOMA
TANGA IGITEKEREZO

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE:
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni,
Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com
Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa, Murakoze!
ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU
Kwamamaza
IBITEKEREZO
Join Us

Socialize with Us
Contacts

Marketing
4546
Editor
078 827 26 21
Management
0788 74 29 08 / 0788 49 69 15

Emails: [email protected], [email protected]

Website Developped by

Uru Rubuga Ruheruka Gushyirwaho Amakuru Tuesday 6 Ukuboza 2016
Copyright © 2009 -2014 - IGIHE Ltd - All Rights Reserved