00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bwa mbere mu mateka Abashinwa bagejeje icyogajuru kuri Mars

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 14 Gicurasi 2021 saa 10:16
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Abashinwa gishinzwe Ubushakashatsi bwo mu isanzure cyatangaje ko icyogajuru cyoherejwe ku mubumbe wa Mars muri Gashyantare uyu mwaka cyamaze kuhagera, aho kigiye kuzana utuvungukira tw’amabuye yaho.

Icyo cyogajuru cyahawe izina rya “Zhurong” kibaye icya mbere kihageze mu bushakashatsi Abashinwa bagiye gukorera kuri uwo mubumbe utukura.

Biteganyije ko kizagenda gifata amashusho muri kilometero zisaga ibihumbi 19 ku isaha mu gihe cy’iminsi itanu, maze kirusoreze mu gace kitwa Utopia Planitia, ari nako icyogajuru cya NASA cyitwa Viking 2 cyaguyeho mu 1976.

Biteganyijwe ko Zhurong izamara amezi atatu ifata utuvungukira tw’amabuye.

Ubushakashatsi bw’Abashinwa nibugerwaho buzatuma kiba igihugu cya mbere kigejeje icyogajuru kuri Mars, kikahagwa neza kandi kikagenda ku nshuro ya mbere.

Buzaba bunabaye igihugu cya Gatatu ku Isi gikoze ubushakashatsi kuri Mars nyuma y’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ni ubwa mbere Abashinwa bagejeje icyogajuru kuri Mars

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .