00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha indangarubuga y’u Rwanda bavuze ibyiza yabagejejeho

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 17 Kanama 2021 saa 08:16
Yasuwe :
0 0

Ibigo, imiryango, sosiyete n’abantu ku giti cyabo bakoresha indangarubuga ya Akadomo Rw ku mbuga zabo za internet barayivuga imyato, nyuma yo kubakururira abakiliya benshi kandi ikorohereza ababagana kumenya aho baherereye.

Bavuga ko muri ibi bihe bya COVID-19 aho ibikorwa bifungura amasaha make kandi abantu bakirinda guhurira hamwe ari benshi, abakiliya babagana bakunze kwifashisha ikoranabuhanga.

Kubera ko imbuga zabo za internet ziriho indangarubuga ya Akadomo Rw, byorohereza abakiliya kumenya ko bakorera mu Rwanda, bakaba basaba serivisi cyangwa ibicuruzwa bakeneye bitabagoye.

Mu ntangiriro za 2021 ni bwo Ikigo gihagarariye abakoresha internet no guteza imbere indangarubuga y’u Rwanda , RICTA, cyatangije ubukangurambaga kibifashijwemo na Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo (MINICT), Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye; nka bumwe mu buryo bwo kongera imbaraga muri gahunda ya Guverinoma yo kuzamura ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Abenshi mu bayikoresha basobanura ko kuba ababagana bahita bamenya ko bakorera mu Rwanda ari iby’agaciro.

Gumosabe Caleb utegura ibirori, yagize ati “Dutegura ibirori byaba iby’abantu ku giti cyabo cyangwa iby’abafatanyije. Nakira ubusabe bw’abashaka gukorerwa n’ibyo bifuza babinyujije ku mbuga zanjye aho kwicara ngategereza abakiliya nk’uko nabikoraga.”

Umunyarwandakazi wa mbere mu gukoresha igicurangisho cya Saxophone, Stella Tushabe, yatangaje ko nyuma yo kuva kuri .com agahitamo gukoresha .rw, ikirango cye cyazamutse mu ntera.

Ati “Ubu bigiye koroha cyane kugera ku Banyarwanda kuko ni indangarubuga bashobora kwibonamo.”

Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace yavuze ko indangarubuga ya .rw yamufashije cyane muri ibi bihe by’icyorezo agakomeza kugeza ibikorwa bye ku bamugana. Ati “Ndacyageza ibikorwa byanjye ku bakiliya banjye nta nzitizi.”

Nubwo COVID-19 yatumye ubukungu busubira inyuma ibikorwa bimwe bigafunga, abakorera kuri internet bafashe indangarubuga ya .rw bemeza yabafashije gukomeza imishinga yabo muri ibyo bihe bigoye.

Richard Rusa ukora muri restaurant izwi nka Ballistic Burgers yagize ati “Gusaba ibyo bakeneye no kubibagezaho byarihuse kandi biratekana kuko uburyo bwo kwishyura bwumvikanwaho ku mpande zombi.”

Abanyarwanda bamaze imyaka myinshi bakoresha indangarubuga z’ahandi badatekereza ko hazabaho n’iy’iwabo, ubu benshi bagaragaza ko batewe ishema no kuba yarabonetse ndetse bakemeza ko bibaha icyizere cy’uko hazabaho n’ibindi bikomeye mu bihe biri imbere.

Muramira Innocent yagize ati “ .rw ni uburyo bwiza nari nkeneye kugira ngo umushinga wanjye ukure. Ubu mbasha kubona abakiliya mpuzamahanga baturutse hirya no hino mu Isi, ndizerwa cyane ku baturarwanda kandi aho waba uri hose ku Isi ubasha kumbona.”

Basesa Hamza uhanga imideli we yagize ati “Ubu mfite amaduka abiri, iriri kuri internet n’iriri ahantu. Iyo rimwe rifunze muri Guma mu Rugo, irindi rikomeza gukora.”

Umuyobozi Mukuru wa Programmage Ltd ifatanya na RICTA muri ubwo bukangurambaga, Willy Liambi, yavuze ko bizeye ko ikoreshwa rya .rw rizabera ba nyir’imbuga amahirwe yo kurinda ibirango byabo barwanya abashobora kubyigana cyangwa kubyiba, ari na ko borohereza ababagana kubabona banyuze kuri internet.

Ati “Kugira email n’urubuga byawe byihariye biha ikigo cyawe agaciro gakomeye ndetse bagishaka kuri internet kikagaragara bigatuma ugira umwimererere wawe. Turashishikariza ibigo gutangirana n’iri gabanyirizwa.”

Muri Nyakanga RICTA yatangije icyiciro cya kabiri cy’ubu bukangurambaga bugamije kumvisha abantu ibyiza byo gukoresha indangarubuga y’u Rwanda.

Nyampinga w’u Rwanda 2021, Ingabire Grace yavuze ko gukoresha indangarubuga y'u Rwanda byatumye ibikorwa bye bimenyekana
Basesa Hamza uhanga imideli yavuze ko gukoresha .rw byatumye ibikorwa bye bigera kure
Muramira Innocent ni umwe mu bishimira kuba baratangiye gukoresha indangarubuga y'u Rwanda
Hatangijwe ubukangurambaga bugamije kurushaho kumvisha abantu ibyiza byo gukoresha indangarubuga y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .