00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAL yatanze mudasobwa 150 ku barimu bo mu mashuri y’i Kigali (Amafoto)

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 23 Gicurasi 2021 saa 07:20
Yasuwe :
0 0

Basketball Africa League yateguye irushanwa rya mbere riri kubera mu Rwanda hagati ya tariki ya 16 n’iya 30 Gicurasi 2021, kuri iki Cyumweru yahaye abarimu mudasobwa 150 zizabafasha mu myigishirize yabo.

Iki gikorwa cyabaye kuri uyu wa 23 Gicurasi 2021 hagati y’umukino w’umunsi wa karindwi wa Basketball Africa League wahuje AS Douanes na Zamalek muri Kigali Arena.

Ubuyobozi bwa Basketall Africa League bwahisemo gushyigikira uburezi muri Afurika nyuma y’uko bukomwe mu nkokora n’icyorezo cya COVID-19 cyerekanye ko hakwiye ko nabwo bugendana n’ikoranabuhanga rigezweho mu myigishirize, mu kazi no mu itumanaho.

BAL yatanze mudasobwa 150 kugira ngo ishyigikire umushinga wo kugeza mudasobwa kuri buri munyeshuri na buri mwarimu mu Rwanda nk’uko byagarutsweho na Perezida wayo, Amadou Gallo Fall mu butumwa bwe.

Ati “Kuva mu mwaka ushize, BAL yashyigikiye imiryango itandukanye mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Uyu munsi twishimiye gushyigikira abarezi binyuze mu mushinga wa REB wo gufasha buri mwarimu kubona ibyo akeneye bijyanye n’iki kinyejana cya 21.”

Yakomeje agira ati “Buri mwarimu hano, iri joro arabona mudasobwa yo gushyigikira iterambere ry’umwuga wabo. Uyu munsi ndashaka gushimira Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr Nelson Mbarushimana n’ikipe ye bari kumwe natwe hano. Uyu munsi ni uwanyu barimu, ndabashimira ubwitange mugirira urubyiruko rwacu.”

Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB), Dr. Nelson Mbarushimana, yavuze ko kuba BAL yatanze izi mudasobwa ari ikimenyetso cy’uko ishyigikiye ikoranabuhanga kandi bijyanye n’intego ziyemejwe mu burezi bw’u Rwanda.

Ati “Ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko bakunda ikoranabuhanga cyane ko natwe twatangiye gahunda yo guha mudasobwa buri mwarimu. Dufite intego y’uko tuzaha buri mwarimu mudasobwa kuko iki cyorezo cyatwigishije ko umwarimu agomba kuba ayifite kugira ngo abashe kwigisha neza, anakoreshe ikoranabuhanga ahashyira amasomo ye, anavugana n’abanyeshuri aho bari, bityo ireme ry’uburezi rigatera imbere.”

Uwimana Pétronille uri mu bahawe izi mudasobwa, yavuze ko bigiye kuzamura imyigishirize kuko wasangaga umwarimu akoresha ibitabo bihari gusa, ariko ubu bakaba zajya banashakisha ibintu bitandukanye bazifashishije.

Ati “Ziraza kudufasha gukora ubushakashatsi, ubundi twigishaga twifashishije ibitabo biri mu ishuri. Bizazamura urwego rw’imyigishirize.”

Mbarushimana Steven wigisha muri GS Kimisagara na we yavuze ko bigiye kuzamura imyigishirize kuko hari ubumenyi bazungukira kuri internet.

Ati “Iyi mudasobwa mpawe iraza kumfasha gufasha abanyeshuri mu myigire ya buri munsi. Twibandaga mu bitabo, ariko ubu dushobora kujya kuri Google tukahabona amakuru menshi, ziradufasha gusobanukirwa.”

Abarimu 150 bahawe izi mudasobwa ni abo mu bigo by’amashuri 65 byo mu Turere twa Nyarugenge, Kicukiro na Gasabo.

Muri iki gihe cya vuba, u Rwanda rwubatse ibyumba bishya by’amashuri 22.000 ndetse rutanga akazi ku barimu bashya 29.000.

Irushanwa rya Basketball Africa League riri kuba ku nshuro ya mbere, ryateguwe na FIBA Afrique ku bufatanye na Shampiyona ya Basketball muri Amerika, NBA.

Amakipe 12 yo mu bihugu 12 bya Afurika ni yo yaryitabiriye, aho rizasozwa tariki ya 30 Gicurasi 2021.

Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, afata ifoto n'abarimu bahagarariye abandi, bahawe mudasobwa na Basketball Africa League
Abarimu 150 bo mu bigo by'amashuri 65 byo muri Kigali ni bo bahawe izi mudasobwa
BAL yiyemeje gushyigikira uburezi bwa Afurika muri ibi bihe bya COVID-19
Amadou Gallo Fall uyobora BAL, yavuze ko bashatse gushyigikira gahunda ya REB yo guha umwarimu ibyo akeneye bijyanye n'ikinyejana cya 21
Dr Mbarushimana Nelson uyobora REB, yavuze ko iki gikorwa kigaragaza ko BAL ishyigikiye ikoranabuhanga rigamije kuzamura uburezi
Byari ibyishimo ku barimu bashyikirijwe izi mudasobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .