Itangazo Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yageneye abanyamakuru, risobanura ko ibigo bine byiswe “HANGA Hubs” bizashyirwa muri utwo turere byitezweho gushyigikira ba rwiyemezamirimo bakizamuka bagera ku gihumbi, ibintu bizageza ku ihangwa ry’imishinga 192.
Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yatangaje ko uwo mushinga ugamije koroshya no kugeza amahirwe yo guhanga udushya mu ikoranabuhanga kuri ba rwiyemezamirimo bacyizamuka.
Yakomeje ati ”Uyu mushinga uzibanda cyane kuri ba rwiyemezamirimo bafite ibitekerezo byubaka n’ibisubizo mu ngeri z’ingenzi z’ubukungu zirimo ubuzima, ubuhinzi, ishoramari, ubukerarugendo no kwakira abantu, ubwubatsi,uburezi n’ibindi.”
Ingabire yanavuze ko uwo mushinga uziye igihe kandi ujyanye n’umurongo Leta y’u Rwanda irimo wo kongerera ingufu no kwagura udushya mu ikoranabuhanga.
Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo, yavuze ko imishinga izashyigikirwa nubwo yaba ari mito ishobora kugira uruhare mu kuzamura ubukungu.
Yagize ati ”Imishinga igitangira ishobora guhindura no kuzamura ubukungu. Ishobora kuba ari mito, ariko ishobora guhinduka[igakura] ikaba yazana ibikenewe ku isoko. Unahereye ku gisobanuro cy’umushinga HANGA [guhanga] wakumva ko bizaba byuzuyemo udushya.”
Umushinga wa HANGA Hubs uzamara imyaka ine, witezweho gufasha ba rwiyemezamirimo bagitangira guhanga udushya tubageza ko kongera umusaruro, guhangana ku isoko no gukuza imishinga yabo.
Abasaga 1000 ni bo bazahabwa amahugurwa abafasha guhangana ku isoko ry’umurimo, imishinga isaga 400 yungukire mu mahirwe azagaragarizwamo, naho 768 bagizwe na 30% by’igitsina gore bashyigikirwe mu gihe cy’amezi icyenda.
Amafaranga azifashishwa muri uwo mushinga ni aya gahunda ya EU yo gushyigikira urwego rw’abikorera no guhanga imirimo mu Rwanda yatangijwe mu 2020.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!