Apple yavuze ko abakoresha iPhone bagomba kwihutira kumanura (download) ikoranabuhanga rya iOS 14.4.2, mu gihe abakoresha isaha bamanura irya watchOS 7.3.3.
Apple yatangaje ko impamvu y’ivugururwa ry’ikoranabuhanga, ariko uko iryari risanzwe ryari rifite ibibazo, birimo ko umuntu yashoboraga kwinjirira abakoresha iPhone anyuze mu kuboherereza imbuga zo kuri murandasi bafungura, ubundi babikora agahera aho abiba amakuru arimo kumenya imbuga zose basura kuri murandasi. Ikoranabuhanga rishya rero rigamije kurinda ibyo bibazo.
Mu ntangiriro z’uku kwezi, na bwo Apple yari yasabye abakoresha ibikoresho byayo kuvugurura ikoranabuhanga ryabo na bwo ivuga ko ari ikibazo cyari cyagaragaye gishobora guha urwaho abajura bo kuri murandasi, nyuma y’uko ibigo bya Google na Microsoft bifatanyije mu kuvumbura amayeri ari gukoresha n’abo bagize ba nabi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!