00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Apple igiye gutangiza ikoranabuhanga rikumira amashusho aganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 Kanama 2021 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Sosiyete y’ikoranabuhanga y’Abanyamerika, Apple, yatangaje ko igiye gushyira muri telefoni zayo ikoranabuhanga rizafasha gukumira amashusho aganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.

Bizakorwa hifashishijwe ubusesenguzi bw’amafoto azajya ashyirwa ku bubiko bwa iCloud Photos busanzwe bukoreshwa n’abatunze telefoni na iPad zakozwe n’iyo sosiyete.

Kubera ko kugira ngo amashusho agere kuri ubwo bubiko bisaba intenet, Apple yavuze ko mbere y’uko ahagera iryo koranabuhanga rizajya riyafata rikayagereranya n’andi yagaragajwe n’imiryango irengera inyungu z’abana nk’arimo ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribakorerwa.

Ikoranabuhanga rizajya rishyira ayo mafoto mu buryo bwa codes (imibare n’ibindi bimenyetso), maze bihuzwe n’ibya ya yandi asanzwe yaragaragajwe, nirisanga biri guhura rihite ribigaragaza ndetse nyirayo abe yagezwa imbere y’amategeko.

Byitezwe ko ku ikubitiro mu mpera z’uyu mwaka telefoni na iPad zizasohorwa zizaba zirimo iOS na iPadOs zikoresha iryo koranabuhanga mu gihe zibika amashusho.

Ku rundi ruhande, inzobere mu by’ikoranabuhanga zagaragaje impungenge z’uko rishobora kuzifashishwa na guverinoma z’ibihugu bimwe na bimwe zikavogera amakuru y’ababituye cyangwa rigakoreshwa mu butasi.

Kuva mu mpera z'uyu mwaka, Apple igiye gushyira muri telefoni na iPad ikoranabuhanga rifasha gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana binyujijwe mu bugenzuzi bw'amafoto ashyirwa kuri iCloud

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .