Ibidasanzwe kuri Alter, robot yakozwe n’Abayapani iririmba ikanaririmbisha

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 2 Gashyantare 2021 saa 04:02
Yasuwe :
0 0

Nyuma ya Robot yitwa Sophia yamenyekanye mu kuganira n’abantu yifashishije ubwenge bw’ubukorano (artificial intelligence) hari indi Robot yitwa Alter yakorewe mu Buyapani nayo ikoresha ubwenge nk’ubwa Sophia, aho iririmba ikanaririmbisha byose icyarimwe.

Alter ni robot yakoranywe ubuhanga bwo kuvanga imirimo ibiri, aho yaririmbye ikanayobora indirimbo yitwa ‘ubwiza buteye ubwoba’ (Scary Beauty), iri mu njyana ya ‘opera’.

Iyi robot iheruka kugaragara mu gitaramo cy’abantu bihinduje ibitsina (transgender), aho yaririmbishije ’Scary Beauty’ ikoresheje ibimenyetso nk’iby’abantu bayobora abaririmbyi, ikaririmba mu ijwi rimeze nka ‘soprano’.

Ifite amaboko n’ibiganza byenda kumera nk’iby’abantu ikanagira isura iri mu ishusho y’umuntu.

Ikinyamakuru Paris Match kivuga ko Alter yakozwe n’inzobere enye z’Abayapani, harimo umuhanga mu bya Robot, Prof Hiroshi Ishiguro, afatanyije n’umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga Takashi Ikegami, hamwe n’uwitwa Shintaro Imai uzobereye mu bijyane n’umuziki ukoresha ikoranabuhanga ndetse na Keiichiro Shibuya umwanditsi w’indirimbo, wakoze amajwi iyi robot ikoresha iririmba, akaba ari na we witirirwa iyi robot.

Keiichiro yagize igitekerezo cyo gukora iyi robot nyuma y’udushya twinshi yagiye akora mu muziki, aho mu 2012 yakoze amashusho avuga azwi ku izina rya ‘dessin- animée’ yitwa ‘The End’.

Abonye ibi bishobotse, yagize inzozi zo gukora ibirenzeho akora robot yo mu bwoko bwa android iririmba. Mu ikorwa rya ‘Alter’ niwe wakoze ibijyanye no kuba iyi robot ibasha kuririmba no kuririmbisha.

Yavuze ko muri iyi isi y’ikoranabuhanga, hari andi marobot menshi azakorwa afite aho ahuriye n’abantu ariko we akaba yarifuje gukora ijyanye n’akazi ke k’umiziki.

Keiichiro ari gukora indi ndirimbo irenze kuri ‘scary Beauty’, nayo izifashishwa n’iyi robot ya Alter, yitwa ‘abamalayika bakomeye’ (super angels).

Iyi ndirimbo izaba iyoborwa n’umuyapani usanzwe ayobora indirimbo witwa Kazushi Ono, Robot ya Alter yo izaririmba ifatanyije na korali y’abana hamwe n’ababyinnyi ku rubyiniro. Biteganyijwe ko bizaba mu mpeshyi itaka, ahabera ibitaramo mu murwa mukuru wa Japan, Tokyo.

Alter ifite ubuhanga bwo gukora imirimo ibiri icyarimwe, aho irimba ikanaririmbisha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .